Gasabo: Umuryango w’abantu barindwi urara hanze aho unyagirwa n’imvura

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’umugabo n’umugore n’abana batanu uherutse kugurishirizwa inzu mu cyamunara,mu Murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo uri kurara ku gasozi uhanyagirirwa n’imvura.

Uyu muryango nk’uko TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru bivuga, uratakambira ubuyobozi ngo buwufashe kubona aho barambika umusaya dore ko bari kunyagiranwa abana 5 ngo kuko ntaho bafite ho kwerekeza.

Elisabeth Mukandanga, nyina w’abana 5 asaba Leta kubarwanaho ikabaha aho kwikinga ngo kuko batorohewe n’ubuzima by’umwihariko muri iyi mvura y’umuhindo.

Mbarwabukeye Eugene nyir’urugo, avuga ko yinginze umugore ngo ajye gucumbikishiriza abana kwa musaza we ariko ntabashe kubishyigikira ,aravuga ko bagowe bikomeye n’ubuzima bityo bagasaba leta kubacumbikira mu gihe bagishakisha ubuzima. Yemeza ashimitse ko ari mu bukene bukomeye we yemeza ko arenze no kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba buvuga ko butari buzi amakuru y’uko uyu muryango uri kunyagirirwa n’imvura hanze nyuma yo gusohorwa muri iyo nzu.

Buvuga ko bugiye kubafasha kubona aho baba bikinze mugihe nabo ubwabo bagishakisha ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.

Cyamunara y’inzu ya Mbarwabukeye ntiyavuzweho rumwe

Cyamunara y’inzu ya Mbarwabukeye tiyavuzweho rumwe. Umufundi wayubatse yavugaga ko yari igeze ku gaciro ka Miliyoni 50 nyamara mu cyamunara ikagurishwa Miliyoni 11 gusa,ubu noneho uyu muryango uri kurara ku gasozi imvura irahabasanga bakitwikira ihema,ni umugore n’umugabo n’abana 5 kandi bakiri bato.

Abaturanyi babo banenga uburyo bakuwe mu nzu ku gahato uwayegukanye mu cyamunara avuga ko nibatinda ayibasenyera hejuru.

Aba baturage bavuze ko babangamiwe n’ubuzima bw’abana barimo kunyagirwa n’imvura aho barimo kurara hanze bityo batabaza ubuyobozi ngo bubafashe babone aho bakinga umusaya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurege wa Nduba, Mushimiyimana Charlotte avuga ko bagiye gushakirwa aho baba bacumbikiwe mu maguru mashya ngo bakizwe iyi mvura mu gihe bakishakisha ngo babashe kwikodeshereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *