Umuturage wo mu mudugudu wa Nyange mu Kagari ka Gatunga mu Murenge wa Ndoba mu Karere ka Gasabo, Christopher Sinamenye avuga ko abaturage bo mu gace atuyemo bamureba nabi nyuma yo gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abasihwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ibyo yakoze bizatuma hari abafungwa. Ibi yabitangarije mu nama yahuje abahuguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta Uharanira Ubumwe n’Ubwiyunge no kurengera ibidukikije (GER) ukorera mu turere twa Kicukiro, Bugesera na Gasabo. Ni inama yari yitabiwe na sosiyete sivile n’izindi nzego za leta zirimo iz’umutekano. Hari hagamijwe kurebera hamwe ikibazo cy’ihungabana, imibiri y’abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka, ,urubyiruko rw’impande zitandukanye rwavutse nyuma ya jenoside ndetse n’ikibazo cy’imitungo yangijwe muri jenoside, gacaca ikabikemura ariko kugeza ubu ikaba itarishyurwa. Sinamenye yavuze ko ari we watanze amakuru ko hari imibiri y’Abatutsi bazize jenoside iri ahitwa Rwabayanga ahahoze hitwa Gatobotobo. Ni nyuma yo kugira uruhare muri jenoside ubwo yari afite imyaka 15, akarangiza igihano cy’amezi atandatu yari yahawe. Sinamenye mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa 15 Ugushyingo, yavuze ko byamugoye gufata iki cyemezo ariko ko yafashe umwanzuro nyuma yo guhugurwa n’umuryango utegamiye kuri Leta wita ku bumwe n’ubwiyunge no kubungabunga ibidukikije (GER), yahise yanzura gushyira hanze aya makuru. Ati “ Amahugurwa ya GER yarambohoye, numva nakwirekura ntanga amakuru y’ahantu hari imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mvugisha ukuri. Mu muryango wanjye nta kibazo bafite, ariko hanze ho ngira ikibazo. Hari abumva ko nshaka ko bongera kubafungisha, baba bavuga bati uriya mwana biriya bintu abiterwa n’iki. Bamwe ntibaba bashaka kubyumva,” “ Numvise ari ngombwa ko mvugisha ukuri kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bushoboke.” Sinamenye yabwiye Bwiza.com ko kugeza ubu nta muntu uragira igikorwa kibi amukorera bityo ko inzego z’ibanze iki kibazo zitakizi. Yashimangiye ko nta bwoba afite cyane ko we asanga ari ingenzi ko abikora ngo abohoke. Yizeye ko nta kibi kizamubaho kuko we aharanira icyiza. Yanenze abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenosidemu 1994 ariko ntibabivuge. Avuga ko nta ruhare bari kugira mu kubaka umuryango nyarwanda, abasaba kuyatanga. Umuyobozi wa GER yahuguye Sinamenye, Innocent Musore yavuze ko bishimishije cyane kuko bigaragaza ko umusanzu w’uyu muryango uba watanzwe. Ati “ Twishimye cyane kuko impamvu ituma dutanga ariya mahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge ni ugutanga umusaruro. Ni igikorwa cy’ingirakamaro kandi gifasha n’abandi, bikaba byabatinyura bakavuga hari imibiri itarangwa. Ibi byafasha nanone kandi ‘abacitse ku icumu bamenya ahashyinguwe ababo. Yavuze ko umuryango GER uzakomeza ubukangurambaga kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho.” Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Ntara y’Iburasirazuba, Saraha Bawaya yashimiye ibikorwa by’umuryango GER ndetse ashimira Sinamenye wemeye gutera intambwe agatanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize jenoside, mu gihe abandi babizi bari baracecetse. Ati “ Twashimira Christopher wateye intwambwe yo kubohoka agatanga amakuru y’ahari imibiri, ku ntambwe yawe yo kubohoka hiyongereyeho 50. Nta mahoro na we wari kuba ufite, wari kuguma aho ngaho bazajya bavuga abo bishwe ukumva ubuze amahoro. Amahoro ya mbere ni mu mutima.” Yagaye abanenze Sinamenye ku bwo gutanga amakuru. Ati “ Abo baturage n’abandi bose badashyigikiye abatanga amakuru, mubagaragaze, nitujya tujya mu biganiro, tuzajye tubaheraho. Nimukomerezaho.”

Sinamenye Christopher wahuguwe na GER

Umuyobozi w’umuryango GER, Innocent Musore

Umuhuzabikorwa wa NURC mu Ntara y’Iburasirazuba, Sarah Bawaya atanga ikiganiro

Abahuguwe na GER


