Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo barasaba inzego z’ubuyobozi ubufasha kuko bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kiri gutuma gahunda y’isuku n’isukura muri ibi bihe igihugu gihanganye no gukumira icyorezo cya Coronavirus itagenda neza. Aba baturage bavuga ko bamaze ukwezi kurenga batabona amazi meza muri aka Kagari ka Bukomane kimwe n’utundi duce tugakikije ku buryo bari kuvoma ibinamba bakanakoresha amazi y’imvura mu gihe yaguye. Bavuga ko ubuyobozi ari bwo budashyira imbaraga mu gukemura iki kibazo kuko robine zihari hari igihe bamaze bavoma ariko ngo ntizongeye gufungurwa ngo amazi aboneke ubu bakaba bamaze amezi batayabona. Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo kimaze kumenyerwa ariko anenga ubuyobozi kuba nta cyo buri gukora ngo gahunda y’isuku yubahirizwe. Uyu muturage ati “ Hari ikibazo cy’ibura ry’amazi kandi Leta iri gukangurira abantu isuku. Iyo suku yava he? Ukwezi kurashira nta mazi tubonye. Ubu ngubu amezi yarashize nta mazi turi kubona, amarobine arahari ariko ikibazo ni ukugira ngo afungurwe.” Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kantengwa Mary Bwiza.com ko iki kibazo ubuyobozi bw’akarere butari bukizi bityo bakaba bagiye guhita bagikurikirana bagasaba abashinzwe iby’amazi kureba ikibazo cyaba kibitera bakagikemura. Muri iki gihe u Rwanda ruri guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, Leta ikomeje gushishikariza Abanyarwanda bose kwirinda bakaza isuku cyane cyane gukaraba ibiganza hakoreshejwe amazi meza n’isabune.


