BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Gen. Ekenge wari warahagaritswe azira kwibasira Abatutsi yasubijwe mu kazi

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 26 Nzeri 2026 saa 07:28
Iminota 2 yo gusoma844 Abasomye
Gen. Ekenge wari warahagaritswe azira kwibasira Abatutsi yasubijwe mu kazi

169429

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

General-Major Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, wari warahagaritswe ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) nyuma y’amagambo y'ivangura ryibasira Abatutsi, yongeye kugaragara muri uwo mwanya.

Ibi byagaragariye mu itangazo FARDC yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ryemeza urupfu rw’abasirikare bakuru babiri bapfiriye mu mpanuka y’indege yabereye i Kenge, mu Ntara ya Kwango.

Iryo tangazo ririho umukono wa Gen-Maj Sylvain Ekenge warisinye nk'umuvugizi wa FARDC.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

FARDC biciye muri Ekenge yatangaje ko Lieutenant-General Mutombo Katalayi Tiende Joseph, wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, na Lieutenant-General Likulia Bakumi Lucien-René, wari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare bapfiriye muri iyo mpanuka ubwo indege bari barimo bava i Kikwit, mu Ntara ya Kwilu, berekeza i Kinshasa.

Ingabo za RDC zavuze ko uretse abo basirikare bakuru babiri, abandi bantu bari bagize itsinda ryari ryajyanye na bo ndetse n’abari mu bakozi b’indege na bo bapfuye.

Abayobozi bo muri Kwango bavuze ko abantu 17 ari bo bahitanywe n’iyo mpanuka, mu gihe amakuru y'ibanze yavugaga abantu 13.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

FARDC yatangaje kandi ko hatangijwe iperereza rigamije kumenya neza uko impanuka yabaye n’impamvu nyayo yayiteye.

Gen-Maj Sylvain Ekenge yari yahagaritswe ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC mu mpera za Ukuboza 2025, nyuma y’amagambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, aho yagiriye inama abagabo bo muri Congo yo kudashakana n’abagore b’Abatutsikazi, ngo kuko atari abo kwizerwa.

Yagize ati: "Nujya gushakana n’Umututsikazi biragusaba kwitonda, kuko uzaba ugira ngo uzanye umugore ariko uzakira umuntu uzi ko ari uwo mu muryango w’umugore wawe, nk’umwana abereye nyina wabo cyangwa umubyara we, kandi ntaho bahuriye ahubwo ari umuntu uje kujya akubyaririra mu rugo rwawe.”

Yarakomeje ati: "Nutangira kubyibazaho kuko nta mwana n’umwe musa, azakubwira ati ‘Abana ni abawe ariko nyine bavuka basa n’Abatutsi kuko turi ubwoko bukomeye kandi buganza.”

Umunyamakuru waganiraga na Ekenge hamwe n'uyu Jenerali bahise bavuga ko Abatutsi ari indyarya mu cyo bise ‘ubwenge’.

Ku wa 29 Ukuboza 2025, Ubuyobozi Bukuru bwa FARDC bwatangaje ko ayo magambo atagaragaza umwanya wemewe w’Ingabo, uwa Perezida wa Repubulika cyangwa uwa Guverinoma ya RDC. Ekenge yahise ahagarikwa ku mirimo ye.

Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yashyizweho nk’Umuvugizi w’agateganyo wa FARDC nyuma yo guhagarikwa kwa Ekenge.

Uyu mugabo yagarutse mu mirimo ye, mu gihe atigeze akurikiranwa ngo abe yaryozwa amagambo ye.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com