Gen James Kabarebe yavuze irengero ry’intama y’umweru yakunze kugaragara iri kumwe n’Ingabo za RPA

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen. James Kabarebe, yasobanuriye abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye iherezo ry’intama yera yakunze kugaragara iri kumwe n’Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Byari muri gahunda yiswe ‘Meet The Elders’, aho abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bahura n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bakaganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye by’umwihariko ku umuco w’ubutwari n’iterambere rirambye.

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023.

General James Kabarebe ubwo yari amaze gutanga ikiganiro ku rugamba rwo kubohora igihugu, abanyeshuri bamubajije ku iherezo ry’intama yakunze kugaragara iri kumwe n’Ingabo z’inkotanyi (RPA) ku rugamba.

Asobanura iby’iyi ntama yagize ati: “Iyo ntama sinzi uko yaje, ariko nange nayibonye ntyo iri muri batayo ya 101. Kari agatama k’umweru kisanze muri batayo ya 101, na ko kaba umusirikare nk’abandi, kakamenya umutwe wako, wahindura ibirindiro kakajyana na wo, wajya kurwana ikajyana na wo, umutwe wahura n’indi mitwe abasirikare bakwivanga n’abandi ikamenya abayo, mbese ikamenya igice, ibirindiro, n’abantu bayo.”

Gen Kabarebe yakomeje kandi avuga iyo abasirikare bakoraga akarasisi, iyo ntama na yo yakoraga akarasisi neza neza nk’uko abandi basirikare bagakora, ikumva amabwiriza y’uyoboye akarasisi neza cyane.

Avuga ku irengero ry’iriya ntama yavuze ko “Mu rugamba rwo guhagarika jenoside, umutwe wa 101 utangiye kurwana uje mu gihugu, iyo ntama na yo yazanye na wo mu ngabo zayo nyine, ariko ku bw’amahirwe make baza kuyirasa irapfa.”

Amakuru ariho ni uko iriya ntama yarasiwe ahahoze hitwa muri CND mu 1994, irashwe n’Ingabo zari iza Habyarimana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *