Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga, yavuze ko nta gahunda ya vuba iyi kipe ifite yo gusinyisha abanyamahanga, kereka mu gihe bizaba byagaragaye ko gahunda yo gukinisha Abanyarwanda yihaye nta musaruro yatanze.
Gen Muganga yabigarutseho, mu gihe hari amakuru avuga ko APR FC ishobora guhindura umuvuno, ikaba yasubira kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga yari yahagaritse mu myaka 10 ishize.
Ababivuga babihuza no kuba abakinnyi b’Abanyarwanda APR FC ikinisha bayifasha kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu, gusa bagera ku ruhando mpuzamahanga ntibarenge umutaru.
Gen Muganga aganira n’itangazamakuru nyuma y’inteko rusange ya FERWAFA, yavuze ko atabona vuba APR FC yongera gukinisha abanyamahanga, bijyanye n’uko abakinnyi bayo batanga umusaruro, gusa mu gihe uyu musaruro wakomeza kubura bakaba batekereza ibyo guhindura Politiki.
Yagize ati: “Nka APR FC twafashe umwanzuro wo gukinisha abana b’Abanyarwanda, twasohoka ntidutsinde abantu bati ‘aba Banyarwanda mwarabatetesheje wenda mushyizemo abantu 2 cyangwa 3 hari icyo byahindura'”.
“Tukavuga ngo ni ‘ibintu twatekerezaho’. Aramutse ari ukubashyira mu ikipe ngo bakine imikino yo hanze nirangira basubireyo, wenda dushobora kubyemera ariko kuvuga ngo tuzongera duhindure ubone APR FC ifite abakinnyi b’abanyamahanga simbibona hafi.”
Afande Muganga yakomoje avuga ko kuba APR FC itarenga umutaru mu mikino nyafurika ari ikintu kibatera ipfunwe umunsi ku munsi, bityo ko mu myiteguro bazakora bakina n’amakipe yo hanze ari byo bizabaha ishusho y’uko bashobora kuzana abanyamahanga umwaka utaha cyangwa se niba bakomezanya n’Abanyarwanda.
Ati: “niryo pfunwe rikomeye, ni na ryo rivuga ngo bikomeje gutya aba Banyarwanda ibi byose twabahaye batarenga iyo ntambwe ngo batuganishe aho twifuza, ubwo bazaba badusunika mu gutekereza gushaka abanyamahanga ariko ari byo bifite ingaruka nini.”
“Gusa bashoboye kudufasha, bakadufasha urwo rusaku ruvuga ngo Abanyarwanda ntibarenga umutaru kuko ari Abanyarwanda, ubwo natwe twajya gushaka abanyamahanga ariko sibyo twifuza. Turashaka kurenga kuba star Ă domicile tukagera kure hashoboka.”
Yunzemo ati: “Umwaka utaha mu Rwanda tuzakomeza gukinisha abana b’Abanyarwanda, bitewe n’amarushanwa tuzaba turimo. Hari amarushanwa menshi niyo azaduha igipimo, nitubona batazamutse uko tubyifuza ubwo tuzemera kubera iryo rushanwa dushake umukinnyi umwe, babiri bakora itandukaniro ariko turavuga ko nta nyungu ku Mavubi n’umupira w’u Rwanda.”



2 Responses
Gen Muganga yavuze igihe APR FC ishobora kuzongera gukinishiriza abanyamahanga
Mwaratinze cyane ubu tuba tugeze kure .nimushiremo abanyamahanga baduhe umusaruro hamwe batwongerere ubumenyi ndetse na competition hagati yabakinnyi
Gen Muganga yavuze igihe APR FC ishobora kuzongera gukinishiriza abanyamahanga
Mwaratinze cyane ubu tuba tugeze kure .nimushiremo abanyamahanga baduhe umusaruro hamwe batwongerere ubumenyi ndetse na competition hagati yabakinnyi