Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umuhungu w’Imfura wa Perezida wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yongeye gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza urukundo akunda umuhanzi Beyoncé ndetse ko yanamutangaho inka.
Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/12/2024.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Ariko Beyoncé nzamara igihe kingana iki mutegereje? Ese yaba azi ukuntu mfite inka nyinshi?”
Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacikamo ibice aho bamwe babifata nk’urwenya abandi bakibaza niba harimo ubutumwa bufite icyo buvuga ku buzima bwe bwite cyangwa ku buryo abona ibyamamare.
Ntabwo ari ubwa mbere General Muhoozi ateje impaka ku mbuga nkoranyambaga kandi bigaragara ko atari ubwa nyuma.
Mu butumwa bwe kandi yanatunze agatoki umugabo wa Beyoncé, Jay-Z, agira ati: “Jay-Z ni umukene rwose. Nta n’inka y’Inyankore afite. Azitaho ate umugore wanjye?”
Ibi byatumye abantu bishimira urukundo rwe kuri Beyoncé mu gihe abandi bagaragaza ko bishobora kuba ari uburyo bwo gushimisha abantu.
Uko byagenda kose amagambo ya General Muhoozi yerekana ukuntu akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butuma abantu bagira icyo bavuga kandi bikomeje kumugira umwe mu bantu benshi bakurikirwa muri Afurika.



One Response
uwo mugabo ndamukunda.mukundira uko atebya.harimo abamwita umusazi arko si u usazizi.