Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), aravugwaho gukoresha ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gukomeza kwiyubakira umwanya ukomeye muri politiki n’umutekano wa Uganda, mu gihe agenda agaragazwa nk’umwe mu bashobora kuzasimbura se, Yoweri Museveni.
Africa Intelligence, mu nyandiko yasohoye ku wa 25 Nzeri 2026, ivuga ko Muhoozi ari umwe mu bantu bakomeye bayobora uruhare rwa Uganda muri RDC, aho ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya ADF bizwi nka Operation Shujaa byamuhaye umwanya wo kongera kugaragara ku kibazo cya Congo nyuma y’imyaka yari amaze atakigaragaramo cyane.
Iyo nyandiko ivuga ko Muhoozi adakoresha gusa dosiye ya Congo mu bikorwa bya gisirikare, ahubwo ko anayikoresha mu kwerekana ubushobozi bwe nk’umuyobozi ushobora kugira uruhare runini mu cyerekezo cy’igihugu, mu gihe ikibazo cyo kumenya uzasimbura Museveni gikomeje kugaruka muri politiki ya Uganda.


