Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame akamuhakanira ko nta Kakwenza Rukira uri mu Rwanda.
Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko uyu mugabo usanzwe ari umwanditsi yaba yahunze Uganda akaza hano mu Rwanda, nk’inzira yo kumujyana ku mugabane w’u Burayi.
Kakwenza Rukirabashaije yari amaze iminsi afunzwe azira ibyiswe gutuka Perezida Museveni na Gen Muhoozi Kainerugaba.
Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yabwiwe na Perezida Paul Kagame ko uyu mugabo nta wigeze agera mu Rwanda, ashimangira ko nta n’uwo azi.
Ari: “Sinzi uyu muhungu bavuga ko yakubiswe uwo ari we! Sinari narigeze mwumva kugeza itangazamakuru ritangiye kumuvugaho. Sinigeze mpura na we cyangwa ngo mvugane na we kandi nta n’ikifuzo mfite cyo kubikora. Navuganaga na Perezida Paul Kagame kandi avuga ko nta wuri mu Rwanda.”
Kakwenza watawe muri yombi muri Mutarama azira gutuka Perezida Museveni na Gen. Kainerugaba aherutse gufungurwa by’agateganyo atanze ingwate, kugira ngo abone uko yivuze inkoni avuga ko yakubiswe n’abasirikare bakomeye ubwo yari muri kasho.
Yaherukaga gusaba kwemererwa kujya kwivuriza ku mugabane w’Uburayi ariko urukiko rwa Buganda rumuburanisha ntirwamwemerera.


