Bwiza
ads

Gen. Muhoozi yasubije Daudi Kabanda wamusabye ko bazajyana gusura Perezida Kagame

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 3 Ukwakira 2026 saa 09:04
Iminota 2 yo gusoma
Gen. Muhoozi yasubije Daudi Kabanda wamusabye ko bazajyana gusura Perezida Kagame

175707

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasubije umudepite Daudi Kabanda wamusabye ko bazajyana mu Rwanda gusura Perezida Paul Kagame.

Kabanda yagaragaje iki cyifuzo mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, aho yavuze ko mu Rwanda ari nk’iwabo ha kabiri, mbere yo gusaba Gen. Muhoozi ko yazamujyana mu Rwanda igihe azaba agiye gusura Perezida Kagame.

Ati: “U Rwanda ni nk’iwacu ha kabiri. Nasabye Afande MKM ko yazanjyana igihe azaba agiye gusura Perezida Paul [Kagame].”

Muhoozi yamusubije mu magambo magufi agira ati: “Tuzajyana, muvandimwe.”

Daudi Kabanda ni umudepite uhagarariye Kasambya County mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Ni umwe mu banyapolitiki bakorana bya hafi na Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba yaranagize uruhare mu bikorwa bya politiki bijyanye n’umutwe wa politiki wa Muhoozi uzwi nka Patriotic League of Uganda (PLU).

Kabanda kandi akunze kugaragara mu bikorwa bya politiki bishyigikira ibikorwa bya Gen. Muhoozi n’umuryango wa politiki wa MK Movement.

Igitekerezo cya Kabanda cyo kujyana na Muhoozi mu Rwanda kije mu gihe uyu musirikare mukuru wa Uganda afitanye umubano wa hafi na Perezida Paul Kagame.

Muhoozi yagiye agaragaza Perezida Kagame nk’umuntu bafitanye ubucuti bukomeye, ndetse akaba yaramusuye inshuro zitandukanye.

Muri Werurwe 2022, ubwo Gen. Muhoozi yari mu Rwanda, Perezida Kagame yamugabiye inka z’Inyambo. Izo nka zatanzwe nk’impano mu rwego rwo gushimangira umubano hagati yabo.

Muhoozi yagiye agaruka kuri iyo mpano, avuga ko inka Perezida Kagame yamugabiye zagize umwanya mu mubano wabo wihariye.

Umubano wa Gen. Muhoozi na Perezida Kagame ushingiye kandi ku kuba bombi bamaze igihe bagirana ibiganiro ku bibazo bireba umutekano n’umubano w’u Rwanda na Uganda.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.