Bwiza
ads

Gen Muhoozi yavuze abashobora kuba barishe Sgt. Robert

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kabiri, 27 Ukwakira 2026 saa 05:03
Iminota 1 yo gusoma
Gen Muhoozi yavuze abashobora kuba barishe Sgt. Robert

Umugaba w'Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko bishoboka ko Sgt major Robert Kabera yishwe n'abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Mu butumwa bwe kuri X kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, yavuze ko Sgt Robert yaba yarazize ukwihorera kwa RNC.

Yagize ati " Numvise ko hari uwahoze ari umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) uherutse kwicirwa muri iki gihugu. Mbere na mbere, ndashimangira ko ibiro byanjye bitigeze bihabwa amakuru kuri uwo mugabo.Ndakeka cyane ko hari bamwe mu bo mu mutwe wa RNC wa Kayumba bashobora kuba ari bo babigizemo uruhare. Ese baba bari kwihimura kubera ifatwa rya Kandiho? Tuzagera ku kuri kw’ibyabaye."
Sgt Robert Kabera yasanzwe yishwe aciwe umutwe mu Karere ka Mpigi muri Uganda, aho yari amaze imyaka igera kuri itandatu aba nyuma yo kuva mu Rwanda.

Umurambo we wabonetse ku wa 17 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo. Inzego z'umutekano za Uganda zatangiye iperereza rigamije kumenya abamwishe n'impamvu yabyo.

Ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyatangaje ku wa 19 Ukwakira 2026 ko amakuru y'urupfu rwa Kabera yamenyekanye nyuma y'uko umuvandimwe we, Victor Agaba, atangiye kumushakisha mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira, kuko yari ataramubona.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.