Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko usibye se Yoweri Kaguta Museveni nta wundi muntu w’umunyabwenge yigeze amenya nka Perezida Paul Kagame.
Ni mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yagaragaje ko ibitekerezo bya Perezida Kagame buri gihe biba byuje ubwenge.
Ati: “Usibye Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni, nta muntu w’umunyabwenge nka Nyakubahwa Paul Kagame nigeze menya. Ibitekerezo bye buri gihe biba byuje ubwenge.”
Gen Muhoozi yavuze ibi mu gihe mu minsi yashize yakunze kugaragaza Perezida Kagame nka se wabo, ndetse ko ari umugabo afatiraho icyitegererezo.
Si Muhoozi wenyine ubona Perezida Kagame nk’umunyabwenge, kuko n’abakuru b’ibihugu batandukanye by’umwihariko aba Afurika bakunze kumwiyambaza ngo abasangize ubunararibonye bwe ndetse n’ubumenyi bw’uko bakwigobotora ibibazo biba byugarije ibihugu byabo.
Mu nama z’ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango y’ubukungu itandukanye na bwo Perezida Paul Kagame akunze gutumirwa nk’umwe mu bashyitsi b’imena, nk’umwe mu batanga umurongo mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Ikusanyabitekerezo riheruka gukorwa n’ikinyamakuru The Kenyans cyo muri Kenya rigaragaza ko Perezida Paul Kagame yifurizwa kuyobora East African Community n’abarenga 60% batuye aka karere, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko kagira umuyobozi umwe.

10 Responses
Gen Muhoozi yavuze umuntu rukumbi abona ari umunyabwenge nka Perezida Kagame
Kuba Gen muhozi abona ko umuyobozi w’igihugu cy’urwanda Ari umunyabwenge yatinze kubibona (ndavuga ko yakererewe) Abanyarwanda bo babibonye hashize imyaka isagaa 25 ,ahubwo wakwibaza kuki yakererewe kubibona aho niho hari ?

Niba ubwenge Muhoozi avuga ari ukumenya kurwana,byaba bisobanura ko Kagame arusha ubwenge Museveni.Kubera ko yamutsinze inshuro 2 barwaniye I Kisangani.Ariko kuba Museveni yanga kurekura ubutegetsi ku myaka 77,ibyo nta bwenge burimo,ahubwo ni igitugu.

Ari Muhoozi ari Yahaya, hari ibyo muduhisha! Ni iki kibereka ko Kagame na Museveni bazi ubwenge? Uburambe ku butegetsi sicyo twafatiraho tuvuga ngo abo bategetsi bombi bazi ubwenge! Kuba barageze ku butegetsi hamenetse amaraso nabyo ntibyaba ikimenyetso cy’ubwenge yuko ubwenge n’amayeli bidafite igisobanuro kimwe! Ese ibihugu byombi bivugwa hano byateye imbere kurusha uko byashoboraga kuba bimeze iyo biyoborwa n’undi? Aha naho birasaba kumenya icyo twita gutera imbere! Muhoozi na Yakaya rero nibatubwire aho bashingira bavuga ko abayoboye Uganda n’Urwanda bazi ubwenge kurusha abandi.

Harya uyu niwe bavuga ngo yaba president?ubuse it statement ye abona itamupfobya mu bagabo ubwo Ni ukuvuga ko abasigaye Bose Ari ibigoryi ?uyu ntakijyenda kabisa

Kuba nyakubahwa president Paul kagame akomeje kuba umuyoboro w’Africa nuko arinyangamugayo, akaba numuzirafuti.