Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zafashe izindi mbunda n’amasasu avuga ko byari byarabitswe ahantu hatandukanye na Lt. Gen. Peter Elwelu aheruka kumanura mu ntera akagirwa umusirikare wo ku rwego rwa Private.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Muhoozi yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana Elwelu bikomeje, anatangaza ko bafashe umushoferi we n’imodoka ya nyuma yari agikoresha.
Yagize ati: “Mu bikorwa bikomeje bigamije gusenya ubuhemu n’ibyaha bya Private Elweru, twafashe izindi mbunda n’amasasu yari yarabitse ahantu hatandukanye. Twanafashe umushoferi we, tunafata imodoka ya nyuma yari agikoresha.”
Muhoozi yakomeje aburira umuntu wese wafasha Elwelu muri ubwo buryo ubwo ari bwo bwose, avuga ko azabihanirwa bikomeye.
Yagize ati: “Umuntu wese uzafasha uyu muntu ahunga mu buryo ubwo ari bwo bwose azahura n’ingaruka zikomeye. Na ho ubundi, ndashimira abashyigikiye ibikorwa byacu bose bo muri Teso ku makuru yose bakomeje kuduha.”
Elwelu ni umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bahoze bafite inshingano zikomeye mu ngabo z’iki gihugu. Muhoozi aherutse gutangaza ko yamwambuye amapeti yose, akamumanura mu ntera akamugira umusirikare wo ku rwego rwa Private, anavuga ko hari abandi basirikare bahoze bakorana na we batawe muri yombi.
Ni nyuma yo kumushinja kugambanira igihugu, mu gihe hari amakuru avuga ko uriya musirikare wahoze ari Umugaba Mukuru w'Ingabo wungirije yari afite umugambi wo gushinga umutwe w'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kampala.



