img_20220324_073813.jpg

Gen Mupenzi yakiriye Gen William Zana wo mu ngabo za Amerika wari mu Rwanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi, yakiriye Maj Gen William Zana wo mu ngabo za Amerika uherutse kugirira uruzinduko hano mu Rwanda.

Maj Gen William asanzwe ari Umuyobozi wa Taskforce y’Ingabo za Amerika ziri mu ihembe rya Afurika.

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe ni bwo yasuye Icyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakirwa na Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

Gen Mupenzi yamwakiriye mu cyimbo cy’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko ba Gen Mupenzi na William Zana baganiriye ku bufatanye mu by’umutekano hagati ya RDF n’Ishami ry’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe Afurika (USAFRICOM).

Ni ubufatanye bugomba kuzamo inzego z’imikoranire, amahirwe ndetse n’inyungu zihuriweho n’impande zombi.

Baganiriye kandi ku bibazo by’imitwe y’iterabwoba ndetse n’umusanzu ugaragara w’u Rwanda mu kugarura umutekano mu karere ruherereyemo n’ahandi.

img_20220324_073807.jpg

img_20220324_073813.jpg

img_20220324_073817.jpg

img_20220324_073821.jpg

Amafoto: @RDF

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *