Perezida w’inzibacyuho Gén. Abdourahamane Tiani wa Niger na Vladimir Putin w’u Burusiya, ku wa Kabiri bagiranye ikiganiro ku ngingo y’uko bashimangira ubufatanye bushya mu by’umutekano.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kuri telefoni.
Itangazo ryasomewe kuri Radiyo y’Igihugu ya Niger rivuga ko Général Tiani uyoboye iki gihugu kuva mu mwaka ushize ubwo yahirikaga ku butegetsi Mohamed Bazoum, yashimiye Putin ku bw'”ubufasha u Burusiya buha Niger mu rugamba irimo rwo kurwana ku busugire bwayo”.
U Burusiya na Niger bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono muri Mutarama uyu mwaka.
Byari mbere y’uko iki gihugu cyo mu karere ka Sahel gutera umugongo ibihugu birimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika baheruka gusesa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare bari bafitanye, ibyanatumye Niger yirukana ku butaka bwayo abasirikare b’Abanyamerika barenga 1,000 babagayo.


