Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), ari i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yitabiriye inama y’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu karere k’ibiyaga bigari.
Gen Nyakarundi yahuriye i Bujumbura n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bya Uganda, Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Kubaka icyizere: Hagamijwe ubufatanye bw’akarere mu rwego rwo guca intege imitwe yitwaje intwaro.”
Ntiharamenyekana imyanzuro yafatiwe muri iriya nama, gusa yateranye mu gihe akarere kagihangayikishijwe n’imitwe yitwaje intwaro ikunze guhungabanya umutekano wako.
Nk’u Rwanda ruracyahangayikishijwe n’imitwe itandukanye irimo nka FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, RUD-Urunana na FLN ikunze kugaba ibitero iturutse mu gice cy’amajyepfo; n’ubwo hari bamwe mu barwanyi b’iyi mitwe bagiye bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare.
U Burundi ku rundi ruhande bwo buhangayikishijwe n’imitwe ya RED-Tabara na FNL ikunze kubugabaho ibitero iturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni na ko kandi Uganda na Congo Kinshasa bahangayikishijwe cyane n’umutwe wa ADF wayogoje Ituri, ndetse n’indi mitwe itandukanye y’abanye-Congo ikorera muri kiriya gihugu.
Tanzania n’ubwo nta mutwe urwanya ubutegetsi bwayo gusa na yo ihangayikishijwe n’intagondwa za Islamic State zagabye igitero mu majyepfo yayo ziturutse muri Mozambique.
Byitezwe ko inama ya bariya batasi mu byagisirikare ishobora gufatirwamo imyanzuro irimo guhanahana amakuru, mu rwego rwo gushyira iherezo kuri iriya mitwe.



2 Responses
Gen Vincent Nyakarundi ari i Bujumbura mu Burundi
Halya ubwo ahagarariye Uburundi cyanga Urwanda?
Gen Vincent Nyakarundi ari i Bujumbura mu Burundi
Halya ubwo ahagarariye Uburundi cyanga Urwanda?