Umujenerali w’Umurusiya waherukaga kwirukanwa mu mirimo na Perezida Vladimir Putin yasanzwe yapfuye, bigakekwa ko yaba yiyahuye.
Major General Vladimir Makarov yabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru bigaragara ko yarashwe.
Uyu musirikare wari ufite imyaka 67 y’amavuko, yahoze ashinzwe ‘kurwanya iterabwoba mu Burusiya’, akaba by’umwihariko yarakunze gushyirwa mu majwi ashinjwa guhiga bukware no kwivugana abatavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin cyo kimwe n’abanyamakuru bafatwaga nk’ikibazo kuri Kremlin.
Makarov azwiho kandi kuba yarakunze guhangana n’urubyiruko rwigaragambirizaga Putin.
Mu kwezi gushize ni bwo Perezida w’u Burusiya yaciye iteka ryo kumwirukana, gusa kugeza ubu impamvu z’iyirukanwa rye ntabwo ziramenyekana.
Umugore w’uriya musirikare yabwiye itangazamakuru ryo mu Burusiya ko mu gitondo cyo ku wa Mbere yari kumwe n’umugabo we mu rugo rwabo ruri ahitwa Golikovo hafi y’Umujyi wa Moscou; mbere yo kumva urusaku rw’amasasu.
Amakuru avuga ko aho Gen. Makarov hasanzwe imbunda yo mu bwoko bwa Berkut-2M, n’ubwo hari andi makuru avuga ko hanasanzwe Pistol.
Nyuma yo kuraswa ngo umugore we yitabaje undi muntu wo mu muryango bahamagara imbangukiragutabara kugira ngo imujyane kwa muganga, gusa nyuma y’akanya gato ahita apfa.
Ikinyamakuru Moskovsky Komsomolets kivuga ko umuryango w’uriya mujenerali nyuma yo guhatwa ibibazo na Komisiyo ishinzwe iperereza mu Burusiya, wavuze ko ‘yumvaga atazi icyo gukora’ nyuma y’uko Putin amwirukanye.
Makarov si we muntu wa mbere ukomeye upfuye urupfu rw’amayobera mu Burusiya, dore ko byibura abarenga 10 biganjemo abacuruzi bakomeye bamaze gupfa kuva mu mwaka ushize wa 2022.
Nko hagati y’itariki ya 24 n’iya 26 Ukuboza umwaka ushize byibura abantu bane bapfuye mu buryo bw’amayobera.
Aba barimo Pavel Antonov wari umudepite ukize kurusha abandi mu Burusiya wari uzwiho kunenga cyane Perezida Putin, waguye mu Buhinde nyuma yo guhanuka mu idirishya rya hoteli yari acumbitsemo.
Hoteli Antonov yapfiriyemo mu minsi ine yari yabanje yari yapfiriyemo mugenzi we witwa Vladimir Bidenov.
Abandi bapfuye impfu z’amayobera barimo Aleksey Maslov wahoze ari Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya zirwanira ku butaka wapfuye ku wa 25 Ukuboza cyo kimwe na Aleksandr Buzakov wahoze ari umuyobozi w’amato y’intambara mu Burusiya wapfuye mu munsi umwe wari wabanje.


