U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeranyije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwamubikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano mu burasirazuba bwa Congo mu nama y’iminsi ibiri yabahurije mu Busuwisi.
Ku itariki ya 12 ni iya 13 Kanama 2026, nibwo abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda, hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo (nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe) na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bahuriye mu nama ya gatandatu y’Urwego Rushinzwe Guhuza ibikorwa by’Umutekano (JSCM) muri Ambasade ya Amerika i Genève mu Busuwisi,
RDC n’u Rwanda byemeye kubahiriza ingamba ebyiri ari zo: gukomeza gukurikirana ndetse no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.
Iri tangazo rivuga ko impande zombi zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga kuri izi ngamba zombi no kuzatanga ibitekerezo mu nama ya JSCM itaha.
Impande zombi kandi zemeye kwitabira inama y’igenamigambi y’ibi bihugu uko ari bitatu, USA-Rwanda-RDC izaba mu Ukwakira 2026.
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na yo yatanze ikiganiro ku byavuye mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Gaborone, muri Botswana, yabaye kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 25 Nyakanga 2026.
DRC yatanze ikiganiro kuri gahunda yayo yo kwambura intwaro, gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda inasubiza ibibazo by’abanyamuryango ba JSCM.
Nyuma y’ikiganiro cya DRC, JSCM yagiranye ikiganiro kuri interineti n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga umutekano muri DRC (MONUSCO) kugira ngo itange ubunararibonye bwayo mu bijyanye no kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi mu karere.
Guverinoma za DRC n’u Rwanda zashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo, na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ku nkunga yabo mu nzira yose yo gushaka amahoro, kandi zemeye kongera guteranira mu nama ya JSCM itaha ku itariki ya 16 kugeza ku ya 17 Nzeri i Genève.


