Bwiza
ads

Gicumbi: Umugabo akurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 12 Ugushyingo 2025 saa 10:01
Iminota 1 yo gusoma
Gicumbi: Umugabo akurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, ruri aho icyaha cyabereye, mu Kagari ka Murehe, mu Murenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi, kuwa Mbere rwaburanishije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 43 ukekwaho icyaha cy'ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi aho yategeye umugore we mu nzira akamutemagura akamusiga azi ko yapfuye.

Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 18/08/2025 ubwo yategeraga umugore we mu nzira kuko yari yarahukaniye iwabo kubera amakimbirane bahoranaga, akamutemagura akoresheje umuhoro nyuma akamukururira mu nsina zari aho hafi akamusiga aziko yapfuye.

Mu rubanza, uregwa yemeye icyaha. Avuga ko yabitewe n’uburakari bw’uko umugore yari yaramusize akajya iwabo; asobanura ko atari agamije ku mwica.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa ku itariki ya 18 Ugushyingo 2025 saa cyenda z’amanywa nk'uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igingo za 21 na 107 z’Itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.