Abatuye mu kagari ka Rwanza, mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, bavuga ko babangamirwa n’abanywi n’inzoga yitwa Igikwangari bemeza ko bakora urugomo nyuma yo kuyihaga.
Igikwangari cyangwa nyirantare, ni inzoga y’inkorano izwi cyane mu turere twa Huye na Gisagara, ikaba igurishwa kuva ku giceri cy’ijana kuzamura, nk’uko abatuye muri kariya gace babisobanuriye Bwiza.
Ni inzoga inyobwa mu bice bitandukanye by’akarere ka Gisagara, nko mu gishanga cya Rwasave gihingwamo umuceri, cyangwa mu mashyamba atandukanye ya kariya karere.
Abatuye i Save bemeza ko Nyirantare n’ihindagurika biteza umutekano muke, ngo kuko uwabinyoye bimutera imbaraga zo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umuturage waganiriye na Bwiza yagize ati ” Nkatwe b’abaturage tuba twaragowe. Urakubitwa ukagenda, wakwamburwa ukagenda bikarangirira aho. Ushobora kuhanyura (aho ziriya nzoga zinywerebwa) umuntu akagukubita akanagukomeretsa kandi ntibigire icyo bitanga.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko abenga bene ziriya nzoga bakunze kuba ari ibihazi, ahanini uko kwihara bigaterwa no kuba bafite amafaranga. Abisobanura yagize ati ” Bariya ni ibihazi barihaze baguhitana. Umuntu aragira 500,000Rwf ari umuturage ukamujya imbere wirirwa uhingira magana atanu?”
Abaturage ba Save bashyira mu majwi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gutuma Nyirantare zidacika, ngo kuko abenshi muri bo baba bafitanye umubano n’abazenga.
Umuturage utatangajwe amazina kubw’umutekano we yahamirije uruhare rw’inzego z’ibanze mu bucuruzi bwa Nyirantare agira ati” Abayobozi b’imidugudu n’abashinzwe umutekano baba bazi ko zengwa. None se nigute ikintu cyabera hafi y’urugo rwawe ntukimenye kandi uri umukuru w’umudugudu ?”
Ku wa 15 Mutarama 2020, ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwatangaje ko bwasinyanye imihigo we n’urwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano.
Ni imihigo ishingiye ahanini mu gukumira ibyaha bitaraba, guca burundu inzoga z’inkorano nka nyirantare, muriture, yewe muntu, n’igikwangari; ndetse no gukora no kugenzura ikorwa ry’amarondo.
Umuhigo wo guca inzoga zitujuje ubuziranenge urasa n’uzagorana guhigura, mu gihe mu bice bitandukanye by’aka karere hakigaragara abazinwa ubuyobozi bubirebera.
Bwiza.com yavuganye n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, ntiyagira icyo abitangazaho, no kubutumwa bwamwohererejwe kuri telefone niyigeze abusubiza.

Photo and recording Justin

4 Responses
Gisagara: Inzoga yitwa ‘Igikwangari’ iteje inkeke
Uyu mu mayor wa gisagara niko yabaye ntashobora kukwitaba arasuzugura ngo afite ingufu ntawamuvuga tukibaza niba gusagara ari akarima ke.
Izo nyirantare arabizi ko zengwa cyane ko nawe bivugwako aziri inyuma abafite inganda z inzagwa bamuha akantu.
Shyaka na guberineri mutabare Gisagara iheruka ubuyobozi kubwa karekezi leandre

Iyo nzoga nayisomyeho pe ariko mukuri itera akabaraga no kongera imbaraga mukabariro cyane kuritwe dushaje naho tuvuze ukuri ntanzoga yatuma ujya kwiba kuko nito wanywa mifsingi cg sikolo usanzwe wiba uriba ariko sinzoga zibigutera ntitukabeshye… Ge nabonye ari numuti kubagabo bubatse ndetse no kubagore ishyizwe mubikoresho byiza byaba ari sawa nino ikigali muzatwoherereze.