Bamwe baturage bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara bavuga ko iyo bagiye kwenga ibitoki byabo bagomba kubimenyesha umukuru w’umudugudu ngo abahe uburenganzira. Babwiye TV na Radio 1 ko iki ari ikibazo kuri bo kuko babifata nko kwamburwa uburenganzira ku bitoki byabo batinya kwitwa ko bari mu benga ibikwangari. Abaturage bavuga ko “ bibangamye, bagasaba ubuyobozi kujya bushishoza bukamenya neza koko uwenze inzoga zitemewe akabihanirwa bya nyabyo,aho kubuza uburenganzira umuturage wejeje ibitoki bye ashakamo ibyo kwinywera iwe mu rugo, mu gihe kandi atanagamije ubucuruzi bw’iyo nzoga yenzwe.” Ubuyobozi bw’uyu murenge bwo busaba aba baturage kujya babanza kujya ku mukuru w’umudugudu gusaba uburenganzira bwo kwenga. Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Save buvuga ko umuturage ugiye kwenga igitoki cye afite ibirori cg se ashaka icyo kwinywera,uwo ari we wese wese agomba kubanza kubimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu kugira ngo batamwitiranya n’uwenze igikwangari. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, Ntiyamira Muhire David avuga ko “ ibi bikorwa mu rwego rwo gukumira abajijisha ngo babikora bakenga izindi nzoga zitemewe zica abaturage bitwaje ibitoki.” Ubuyobozi bw’Akarere bunyuranya n’ubw’umurenge kuri iyi ngingo, Buti “ Nta muturage ugomba kubuzwa kwenga ibitoki bye mu rugo ngo yinywere umutobe cyangwa urwagwa.” Umuyobozi w’Akarere ka Gisagra, Rutaburingoga Jerome avuga ko bitewe no kutizera ubuziranenge bw’ibyenzwe byengewe mu rugo nta wemerewe kujya kubicuruza ariko kwenga urwagwa cyangwa umutobe wo kwinywera nta kibazo. Ibi ariko ngo bisa n’ibitumvikana mu mirenge na none itandukanye y’aka karere aho nko mu murenge wa Save bavuga ko babuzwa kwenga ababikoze babifungirwa. Ni kenshi ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwakomeje kuvuga ko abaturage bakwiye kwirinda izi nzoga z’inyiganano z’inzagwa,ariko kandi ngo nta muturage ukwiye kubuzwa kwenga igitoki yiyejereje mu gihe ari icyo kwinywera mu rugo. Iki kibazo cyo kubuzwa kwenga ibitoki byabo kijujutirwa na benshi mu mirenge itandukanye y’aka karere, gusa ubuyobozi bukavuga ko umuturage mu gihe yejeje igitoki cye kwengamo icyo kunywa iwe bitabujijwe ahubwo habujijwe kwenga ujyana gucuruza.


