Gisagara: Umugabo watemye abantu batatu yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Nzirorera Emmanuel utuye mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Cyamukuza mu Mudugudu w’Urusenyi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano aho akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we, umwana muto yari ahetse ndetse n’umugabo w’umuturanyi wari atabaye.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru ahagana saa 15:30 bikaba bivugwa ko uyu Nzirorera yarasanzwe agirana ibibazo n’umufasha we gusa ikirego umugore yari yaratanze kikaba cyari cyasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Urusenyi, Muhoza Patrick yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko nyuma yo gutoroka, Nzirorera yagarutse mu rugo gufata imyenda ye abaturage bagatanga amakuru agahita atabwa muri yombi. Yagize ati” Twamufashe agarutse gutora ibintu bye. Twari twasize tumunekesheje abonye tugiye aragaruka abaturage bahita batumenyesha ni ko kuza turamufata.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi rya Nzirorera.Yabwiye ati” Ni byo Nzirorera akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.Yatawe muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndora.”

Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 mu ngingo yaryo ya 149 rivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje,ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu(6) kugeza ku myaka ibiri(2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana(100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu(500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 151 y’iri tegeko ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *