Mu myigaragambyo yabaye mu Mujyi wa Goma kuwa 1 Ugushyingo 202, hadutse impungenge zishingiye ku magambo avugwa cyangwa yandikwa ku mbuga nkoranyamba yibasira Abanyecongo bavuga ikinyrwanda, cyane cyane Abatutsi. Muri iyi myigaragambyo n’ubwo muri rusange bivugwa ko yabaye mu mahoro, bibasiye ibikorwa by’ubucuruzi by’abavuga Ikinyarwanda nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje. Barashinjwa ko bafatanyije cyangwa bashyigikiye umutwe w’inyeshyamba wa M23, uvugwa ko ari uw’abatutsi bashyigikiwe n’u Rwanda. U Rwanda rwo rwahakanye gufasha M23. Sematungo Rutegeranya Eric, umuyobozi w’umuryango SHIKAMA, urengera inyungu z’Abanyamulenge bo muri Kivu ya ruguru yemeje ko ibikorwa byibasira abavuga Ikinyarwanda biri gukorwa. Ku rundi ruhande ariko, Guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bwa Congo, Lieutenant-General Constant Ndima, yahamagariye abaturage kwitandukanya n’ibikorwa bikongeza urwango rushingiye ku moko.

4 Responses
Goma: Abavuga Ikinyarwanda ‘b’Abatutsi’ bibasiwe bashinjwa gushyigikira M23
muri football ikipe yatsinzwe akenshi itangira gukina ibyo bita SINABYAYE hhh

Akavuyo gafasha uwo muhanganye, mukomeze Makenga akomeze atsinde. Mwikomye u Rwanda, Uganda na Amerika ariko se mushaka iki? Ahubwo mwitware neza kuko ejo mushobora kutwaka ubuhungiro. Mwe mbonye mumafoto ejo mutazahakana. Ikibuno gishuka amabyi bitari bujyane. Ababashuka barigaramiye, baraturitsa champagne wowe uri kwiteranya. Reka hacye. Mwatije mukabana kivandimwe.