Goma: Hakozwe inama ihuza igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta yiga kuri M23

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma , habereye inama ihuza ubuyobozi bw’igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta yiga ku barwanyi ba M23.

Abitabiriye ibi biganiro ku ruhande rw’abahagarariye abategamiye kuri Leta, harimo uwitwa Carly Nzanzu wanavuze ko guhura kwabo n’igisirikare byabongereye ubushobozi bwo kumenya uko bahangana na M23.

Baganiriye ku bibazo by’umutekano w’abaturage ahanini bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, by’umwihariko mu kizwi nka Quartier ya Sika, harimo ibibazo by’i Kasindi na Lubiriha.

Ku ruhande rwo guhashya M23, aba bayobozi ngo basabye ko hakwiye kwibandwa mu kurebera hamwe uko uyu mutwe wakwirukanwa mu duce twa Nyiragongo, Masisi na Rutshuru.

Ni mu gihe guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Werurwe 2024, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bacyo bavuzweho kubyuka bagaba ibitero ahantu hatuwe cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *