Umwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza witwa Rene wari wagiye kugura umugati na Se wari utari mu rugo ni bo barokotse impanuka y’indege yaguye ku ngo z’abantu kuwa 24 Ugushyingo mu Mujyi wa Goma.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, Nelson Asani yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo areba.
Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko Bene, Sylvie, Dieme, Justin na murumuna wabo wari ufite amezi macye na mama wabo witwa Sifa n’inshuti ze maman Lydie iyi ndege yabasanze mu nzu ihita ishya irabica bose.
Asani avuga ko saa mbili za mugitondo aho batuye muri ‘Quartier’ Mapendo y’ahitwa Birere muri Goma, bagiye kubona indege mu kirere iriho yizunguza kenshi imena n’amavuta yayo.
Urugo iyi ndege yaguyeho Asani avuga ko ari abaturanyi be batandukanyijwe n’umuhanda gusa.
Ati: “Abantu bahise batangira kunyanyagira biruka hirya no hino bati ‘indege iraguye indege iraguye'” – Nelson Asani.
Iyi ni indege yo mu bwoko bwa Dornier-228 ya kompanyi yitwa Busy Bee yahise ifatwa n’inkongi, yarimo abantu barenga 15 yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma igiye mu gace ka Beni. Asani avuga ko iyi ndege yabanje kugonga gato inzu y’uwitwa Maman Francine ikongera igasubira hejuru maze ikagonga inzu y’umuturanyi we Faustin ku gice cya ‘salon’ n’icyumba. Ati: “Faustin yari yavuye kare mu rugo, Maman Bene(Sifa) yari amaze gutegura abana bagiye gusenga, hari n’inshuti ye maman Lydie na maman Justine bari baje kureba Sifa. “Bose hamwe na bariya bana batanu bahiriye mu nzu, harokotse umukuru wiga mukwa gatandatu w’amashuri abanza witwa Rene wari ugiye kugura umugati”. Asani avuga ko uwarokotse mu bari munzu ari maman Justine nawe wahiye bikomeye ubu akaba ari mu bitaro. Avuga ko hari abantu babiri bari muri iyi ndege bayisimbutsemo ikiri kwizinguza hejuru y’iyi ‘quartier’, aba nabo ngo bararokotse. Asani avuga ko mu myaka ishize hari indi ndege yaguye ku isoko ricuruza ibiribwa aha mu mujyi wa Goma ku ntera ya 4Km uvuye aha iwabo. Abategetsi muri DR Congo bavuga ko abantu 27 bose hamwe aribo baguye mu mpanuka y’iyi ndege harimo abari bayirimo n’abo yasanze mu nzu. Kugeza ubu, Kompanyi ya Bees Bee ntacyo iratangaza kuri iyi mpanuka. Impanuka z’indege zirenga 15 zimaze kuba muri DR Congo mu myaka itanu ishize, ikoreshwa ry’indege zishaje n’ubwirinzi bw’impanuka buri hasi ni bimwe mu bizitera nk’uko bivugwa n’umuhanga mu by’indege Dr Daniel Kwasi Adjekum.
Nelson Asani avuga ko indege yaguye areba/ Ifoto: BBC


