Goma: Umusirikare yafatanwe imbunda yashakaga kugurisha abagizi ba nabi

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 13 Ugushyingo 2020, mu gace ka Mabanga, mu Mujyi wa Goma, hafatiwe umusirikare wa FARDC ushinjwa kugurisha imbunda ku bagizi ba nabi.

Uyu musirikare witwa Mbula Ebengo, yafashwe afite imbunda enye za AK47, zirimo eshatu yari atunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko yiteguraga kugurisha ku bagizi ba nabi nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’aka gace ka Mabanga, Ikandosa Wenga. Abo bakorana nabo bari gushakishwa n’abashinzwe umutekano.

Bwana Ikandosa avugana na 7SUR7.CD yagize ati: “Uyu mugabo mubona hano ni umusirikare, mu bagize Abakomando mu Kigo cya Katindo. Afite abo bakorana kandi bafite akazi kamwe gusa, ko kugurisha imbunda ku banyabyaha. Ni bane kandi uyu mugabo aravuga ko yiteguye kutwereka aho bagenzi be batatu bihishe.”

Yakomeje agira ati: “Iri joro nabwo bari bafite umugambi wo kujya kugurisha imbunda. Bazihisha ku kibuga cy’indege, bagera ku kibuga cy’indege bakazizinga mu gitenge. None ubu twamufatanye izo mbunda zizingiye mu gitenge. Afite imbunda enye na magazini enye.”

Uyu muyobozi ku rwego rw’ibanze yanenze uruhare abasirikare barimo kugira mu byaha bikorerwa mu Mujyi wa Goma.

Aya makuru kandi yemejwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yashimye abashinzwe umutekano bafashe uyu musirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *