Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, yatangaje ko muri icyo gihugu, gucana inyuma hagati y’abashakanye cyangwa kuba umuntu runaka yaryamana n’umugore wubatse, ufite umugabo we bizwi, bitakiri ibyaha.
Afande Enanga mu itangazo ryanyuze ku rubuga rwa polisi ya Uganda, yavuze ko ibi bitangajwe mu rwego rwo kumenyesha abantu icyakorwa ku biherutse kuba muri Kampala ubwo hasakaraga amashusho y’abantu bacanaga inyuma.
Polisi yavuze ko ahubwo ushyira amashusho cyangwa amafoto y’abari mu bikorwa byo gucana inyuma no kuryamana n’abagore b’abandi, ku karubanda, akwiriye kuregwa, akagezwa mu nkiko.
Polisi yagize iti “Mu cyumweru gishize, twabonye igikorwa kigayitse cya gisivili cyagizwe icyaha mu mategeko, kigezwa kuri IP Julius Ogwang uyobora Sitasiyo ya Kira Road. Abantu babiri barafashwe, bahatwa ibibazo banafatwa amashusho ku buryo bavogerewe. Gucana inyuma si icyaha mu gihugu cyacu. Bityo rero, kubigira ikirego sibyo. Ibyakozwe ni ubunyamwuga buke no gukoresha ububasha nabi. Ntabwo polisi yabirenza ingohe.”
“Turasaba abantu kubaha abo bashakanye niyo baba babanye nabi. Ibyo gusebanya biveho, hakoreshwe amategeko nko kwaka gatanya. IP Ogwang yatawe muri yombi, bishobora no kumwirukanisha muri polisi.”
CP Enanga Fred yaboneyeho kwibutsa Abanya-Uganda ko abapolisi batarangwa n’imyitwarire nk’iya IP Ogwang Julius.
Kuri ubu haribazwa niba iri tangazo rya polisi ritagiye kuzambya ingo. Hakiyongeraho gucana inyuma, ubuhehesi ndetse no kwiyandarika cyane ko kubisakaza bitemewe.


