Nyuma y’icyumweru kimwe ingoro y’umukuru w’igihugu cya Guinée-Bissau igabweho igitero n’abitwaje intwaro, urusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana mu murwa mukuru wa kiriya gihugu kuri uyu wa Mbere.
RFI yavuze ko igitero cyo kuri uyu wa Mbere cyibasiye Radiyo yitwa Capital FM iherereye mu gace kitwa Bairro Militar. Iyi Radiyo ifatwa nk’ikoranira bya hafi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Embalo
Ababonye ibyabaye babwiye RFI ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari bwo imodoka ebyiri zarimo abantu bari bambaye imyambaro ya gisirikare bageze kuri iriya Radiyo, mbere y’uko hatangira kumvikana urusaku rw’amasasu.
Umuyobozi w’iriya Radiyo yavuze ko abantu batatu ari bo bakomeretse na ho ibikoresho byinshi birangirika, gusa imibare nyayo y’ibyangiritse ikaba itaramenyekana.
Abakozi b’iriya Radiyo bavuze ko batiyumvisha neza inyabaye, gusa bashimangira ko atari ubwa mbere Capital FM igabwaho igitero.
Urusaku rw’amasasu rukimara kumvikana Polisi yahise izenguruka agace iriya Radiyo iherereyemo ku buryo abaturage batemerewe kugakandagiramo.
I Bissau hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu nyuma y’igihe kitageze ku Cyumweru Ingoro y’umukuru wa kiriya gihugu igabweho igitero.
Icyo gihe Perezida Embalo yatangaje ko abagabye igitero ku ngoro ye bari bagambiriye kumuhirika ku butegetsi, gusa uwo mugambi ukaza gupfuba.
Nubwo Coup d’état yaburijwemo, haracyari igihu ku baba barayiteguye kuko Perezida Embalo yahakanye ko byaba byarakozwe n’abasirikare be, avuga ko ari abantu bamugiriye inzika kubera politiki yo kurwanya ruswa n’ibiyobyabwenge.
Minisiteri y’Itumanaho yatangaje ko muri 11 bapfuye harimo abasivile bane n’abasirikare.
Leta yatangaje ko abantu bari bateguye uwo mugambi mubisha bafite amafaranga menshi ari nayo bari bishingikirije.


