Guinée-Bissau: Urusaku ruremereye rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro Perezida Embalò

Sangiza iyi nkuru

Urusaku ruremereye rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro ya Guverinoma ya Guinée-Bissau kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare, ubwo Perezida Umaro Sissoco Embaló w’iki gihugu yari ayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri.

AFP ivuga ko Perezida Embaló, Minisitiri w’Intebe, Nuno Gomes Nabiam cyo kimwe n’abaminisitiri bari bateraniye muri iriya ngoro ubwo ariya masasu yumvikanaga.

Ibi biro ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko uwabihaye amakuru yabibwiye ko ubwo ayo masasu yumvikanaga inyubako ikoreramo iyo ngoro yari ikikijwe n’abasirikare bafite intwaro ziremereye.

Umunyamakuru wa AFP uri i Bissau yavuze ko aya masasu yabaye nk’ahagarika ubuzima, kuko abatuye muri kariya gace bahise batangira guhunga.

Amasoko n’amabanki bivugwa ko na yo yahise afunga imiryango, mu gihe imodoka za gisirikare zuzuye abasirikare zahise zitangira kunyuranamo mu mihanda.

Kugeza ubu ntiharamenyekana abarashe ariya masasu, cyakora abantu babiri ni bo byamenyekanye ko bahitanwe na yo.

Guinée-Bissau ni kimwe mu bihugu bimaze ibinyacumi by’imyaka byugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri Politiki, dore ko kuva yabona ubwigenge mu 1974 imaze kubamo za Coups d’etat icyenda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *