Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yashimye umuturage w’i Rubavu watungiye agatoki umwe muri ba Gitifu b’utugari two muri kariya karere wamwakaga ruswa bigatuma afatirwa mu cyuho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka guta muri yombi Turikumwenimana Apollinaire usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’kagari ka Rubavu ho mu murenge wa Gisenyi, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira Ruswa ya Frw 50,000.
Uyu muyobozi yatawe muri yombi ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane, bigizwemo uruhare n’umuturage yari yatse ruswa kugira ngo arekure inka ze zari zafatiwe mu rwuri.
Amakuru y’itabwa muri yombi rye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco.
Ati: “Turikumwenimana yafatiwe mu cyuho akekwaho kwakira ruswa ya 50,000 ayahawe n’umuturage witwa Uwanyirigira Louise kugira ngo amurekurire inka ze zari zafatiwe mu rwuri.”
Tuyishime yongereyeho ko umuturage mbere yo kujya kumuha iyi ndonke yabanje gufotora aya mafaranga akabimenyesha RIB, ari na bwo yahise afatwa.
Guverineri Habitegeko François kuri Twitter ye yashimagije uriya muturage ku bw’uruhare yagize mu gufatisha uriya muyobozi.
Ati: “Dushimire uyu muturage watanze amakuru bigatuma uyu muyobozi gito afatirwa mu cyuho. BATURAGE dufatanye kurwanya ingeso mbi ya ruswa, twamagane abashaka gusenya ibyo ubuyobozi bwiza bwacu bwatwubakiye.”
Guverineri Habitegeko yavuze ko buri wese akoze nka Uwanyirigira ingeso mbi zacika mu gihugu.
Gitifu wafatiwe mu cyuho yakira ruswa kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi, mu gihe agikorerwa dosiye ngo ashyikirizwe bushinjacyaha.



2 Responses
Guverineri Habitegeko yashimagije umuturage wafatishije Gitifu w’i Rubavu waguwe gitumo yakira ruswa ya Frw 50,000
Yesi Gavana yiiiingo pe!
Ni mu mushimire.ok
Guverineri Habitegeko yashimagije umuturage wafatishije Gitifu w’i Rubavu waguwe gitumo yakira ruswa ya Frw 50,000
Yesi Gavana yiiiingo pe!
Ni mu mushimire.ok