Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Kenya (CBK), Patrick Njoroge, aravuga ko usibye gusa neza na mubyara we, hari n’abandi bajya bamwitiranya na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Cello Dalein Diallo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Capitalfm.co.ke, ibi Njoroge yabitangaje asubiza umuntu ukoresha twitter witwa Ahmed Mohamed wagiraga ati: “Ahari dukwiye kubaza Guverineri wacu wa Banki Nkuru ya Kenya niba afitanye isano na Cellou Dallein Diallo, wahoze ari PM wa Guinea, watangaje ko yatsinze amatora ya perezida yo muri iki cyumweru.”
Mu kumusubiza Guverineri Njoroge wakomoje kuri mubyara we wigeze gutabwa muri yombi akarekurwa bikanze ko ari we kubera ukuntu basa, yahakanye ko asa neza koko na Diallo yibaza impamvu ahubwo batanavuga ko asa na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Yagize ati: “Oyaaa … Turasa urebeye kure, ariko turi kure yo gusa, urugero, reba amatwi. Ahubwo ntangajwe nuko utavuze na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, dushobora guhinduranya imyanya & bake bakaba ari bo babimenya”.
Naah… We look alike from far, but far from alike, e.g., check the ears. But I am surprised you didn’t also mention Rwanda’s central bank Governor—we can trade places & few will notice.
I also look very much like one of my cousins. And there was that incident in 2015.
A thead https://t.co/nUs2UIxCII
— Patrick Njoroge (@njorogep) October 24, 2020
Njoroge avuga ko uwo mubyara we yigeze gutabwa muri yombi na polisi ariko kubera gusa n’umuntu uzwi bigatuma umuyobozi wari uyoboye station ya polisi (OCS) ashinja umupolisi wamufashe gufata umuntu utari we agahita amutegeka kumusubiza aho bamukuye ndetse akagenda aherekejwe n’abapolisi.



2 Responses
Guverineri wa Banki Nkuru ya Kenya avuga ko yahinduranya imyanya n’uwa BNR bikamenywa na bacye
Hhhhhhh, bano bagabo byo rwose barasa nta gushidikanya !
Guverineri wa Banki Nkuru ya Kenya avuga ko yahinduranya imyanya n’uwa BNR bikamenywa na bacye
Hhhhhhh, bano bagabo byo rwose barasa nta gushidikanya !