Amashusho yakwiriye ku mu mbuga nkoranyambaga no ku rubuga Goma24 rutungwa agatoki ko rubogamiye ku mutwe wa M23 kuri uyu wa 22 Ugushyingo ku gicamunsi rwashyize hanze amashusho humvikanamo ijwi ry’umusirikare bivugwa ko ari uwa FDLR, ari gutanga amabwiriza mu Kinyarwanda gitomoye ku basirikare ko ” Ari ukurasa mpaka i Kigali.”
Muri ubu butumwa uru rubuga rwashyize kuri Twitter, rwavuze ko ” ayo mashusho yerekana FDLR (Interahamwe) ziri ku rugamba i Kibumba zihanganyemo na M23.” Aya mashusho ariko yanashyizwe hanze n’abanyamakuru batandukanye bo muri Congo. Aba barwanyi bagaragaye bafite ibikoresho nk’imbunda nini namasasu ahagije ndetse bigaragara ko bamwe bakiri bato mu myaka. Kuri ubu amakuru avuga ko FARDC na FDLR bakuyemo akabo karenge bava Nyamilima na Ishasha nyuma yo kumenya ko M23 yageze Kisharo. U Rwanda rwakunze gushinja FARDC gufatanya na FDLR ariko yo irabihakana, ikavuga ko narwo rufasha M23, ibirego Kigali ihakana.
Uyu murwanyi wari ufite radiyo ya gisirikare akoresha kode ya Aigle, yumvikanye asaba bagenzi be gutera amabombe mu gice kirimo M23, byagaragaye ko yari yabaye inamba ahazwi nka trois Antennes.

10 Responses
Hagaragaye videwo yumvikanyemo FDLR yigamba kurasa mpaka i Kigali
Mbega byiza weee harigihe.

UBWO SE IBYIZA UBONYEMO NI IBHE KOKO ?

ARIKO IYO IGIHUGUGI FITE UMUTEKANO HARA BAGIRA ISHYA?

Baze tubereke

Iyo uvuze ngo mbega byiza wibuka ko atari ubwambere bifuje kubikora bageze kuki?