Agatsiko k’amabandi kamaze iminsi kazengereje umurwa mukuru wa Haiti, katangaje ko mu gihe Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Arel Henry yaba ateguye, hashobora kuba Jenoside n’intambara yeruye.
Jimmy Cherizier uzwi ku izina rya “Barbecue ufatwa nka umwe mu mabandi makuru, ni we watangaje ibi ahamya ko we na bagenzi be umugambi wa Jenoside bakomeje kuwunoza.Ati”Niba Ariel Henry ateguye Umuryango Mpuzamahanga ugakomeza kumushyigikira, tuzahita tujya mu ntambara y’abenegihugu izavamo Jenoside.”
Uyu Jimmy mbere yo guhinduka ibandi rikuru, yari asanzwe ari umupolisi ariko aza gufatirwa ibihano na Loni nyuma yo kugaragara ko yahonyoye uburenganzira bwa muntu.
Ni umwe mu barwanya ko Minisititi Ariel akomeza kuba Minisitiri w’Intebe kuko ngo manda ye yari kurangira mu cyumweru gishize.
Ikindi cyasembuye aya mabandi ni urugendo rwa Ariel Henry uherutse gukorera urugendo muri Kenya gushyira umukono ku masezerano yo kohereza abapolisi muri iki gihugu guhangana n’aya mabandi.
Mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko aya mabandi aherutse gukora igisa n’ubwiyahuzi atorokesha imfungwa zirenga ibihumbi bine zirimo n’izagize uruhare mu rupfu rwa perezida Jovenel MoĂ ÂŻse mu 2021.


