Umurambo wa nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana muri Mutarama uyu mwaka, uzagera i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare nk’uko byatangajwe na Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
Ku itariki ya 8 Mutarama 2021, ni bwo Ubald yitabye Imana aguye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, azize uburwayi bw’ibihaha yasigiwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Padiri Ubald wanduriye iki cyorezo muri Amerika aho yari yaragiye mu butumwa, yasize asabye ko umurambo we wazashyingurwa mu gihugu cy’u Rwanda yavukiyemo.
Itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Céléstin Hakizimana wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ukinaragiye iya Cyangugu mu gihe umushumba wayo mushya atarimikwa, rivuga ko umurambo wa Ubald uzagezwa i Kigali ku wa 27 Gashyantare.
Ati: “Indege izazana umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga izahaguruka muri Amerika ku wa Kane tariki ya 25/02/2021, ikagera i Kanombe ku wa Gatandatu tariki ya 27/02/2021 saa 19h15.”
Musenyeri Hakizimana yakomeje avuga ko ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare “Umurambo uzazanwa i Cyangugu kwa Musenyeri ubanje kunyuzwa muri Kiliziya y’i Kigali, kugira ngo umuryango n’inshuti babone umwanya wo kumusabira no kumusezeraho.”
Byitezwe ko ku itariki ya 01 Werurwe ari bwo Padiri Ubald azashyingurwa i Cyangugu, mbere y’uko bukeye bwaho haba umuhango wo gusoza ikiriyo.

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


