Amakuru akomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko Kim Jong-Un uyobora Koreya ya ruguru ashobora kuba yaritabye Imana cyangwa akaba yarataye ubwenge.
Nta mutegetsi wa Koreya ya ruguru uremeza ko Perezida Kim yitabye Imana, gusa inkuru imubika ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, cyane urwa Twitter.
Umuyobozi wungirije wa Televiziyo yo muri Hong Kong yitwa HKSTV ni we watangaje inkuru y’urupfu rwa Perezida Kim, isamirwa hejuru n’ibitangazamakuru hafi ya byose bikomeye byiganjemo ibyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibitangazamakuru nka New York Post, ABC news, Fox News, Forbes, TMZ, Daily Maily n’ibindi, byagiye bihuriza ku nkuru ikeka ko Perezida Kim yaba yapfuye.
Nka New York Post yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti”Biravugwa ko umunyagitugu wa Koreya ya ruguru yapfuye.”
Daily Maily yo yagize iti”Ubushinwa bwoherereje Koreya ya ruguru abaganga mu gihe itangazamakuru ryo mu Buyapani rivuga Kim Jong Un yataye ubwenge.”
Uwatangaje inkuru y’urupfu rwa Perezida wa Koreya ya ruguru yavuze ko yayibwiwe n’umuntu ukomeye muri Koreya.
Ababitse umukuru w’igihugu cya Koreya ya ruguru kandi babishingiye ku kuba amaze igihe atagaragara mu ruhame. Nko kuri uyu wa gatandatu Koreya ya ruguru yijihije isabukuru y’imyaka 88 igisirikare cyayo gishinzwe, gusa Perezida Kim nk’umuyobozi w’ikirenga wa kiriya gihugu ntiyigeze agaragara muri ibyo birori.
Bijyana n’amakuru aheruka kwemezwa n’ibihugu bya Koreya y’Amajyepfo, Ubushinwa na Leta zunze ubumwe za Amerika Amerika avuga ko umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru arembye, nyuma yo kubagwa umutima mu byumweru bibiri bishize.
Perezida Kim Jong Un aheruka kugaragara mu ruhame ku wa 11 Mata, ubwo yari ayoboye inama y’ishyaka riri ku butegetsi abereye umuyobozi.

8 Responses
Harakekwa ko Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru yapfuye
Ariko ibi bijye bijijura abantu.KIM JONG yishe abantu benshi.None nawe arapfuye niba aribyo.Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni ukutagira ubwenge.Tugomba gutinya Imana yaturemye,icyo waba uricyo cyose.Menya ko ejo nawe uzapfa.Reka kugira nabi.Ube umunyamahoro,kunda abantu bose,wibuka ko abagizi ba nabi bose batazaba muli paradizo kandi batazazuka ku munsi wa nyuma.Nicyo gihano nyamukuru gisumba byose.

Kwica se harubuyobozi butagira ibipinga ? Nawe uwabuguha hakazamo ibipinga wakwica, rekeraho kuko ntuzi amateka yakiriya gihugu.

ubwose koyishe mukuruwe ninde uza musimbura abandi nibabufate bakomeze gukora ibisasu ntabwoba

Gupfakwe n,igihe cyarikigeze kdi ibinyabuzima byose buricyose kigira igihe ntarengwa cyacyo.kuba rero yapfa s,igitangaza urugero: waribwabone ibiti cy,avoka iyo gifite amavoka menshi kumashami? Kuko ziba zitaragiriyeho rimwe ujyakubona ikabona iyeze cg iyeze ivuye muzindi itakorotse Niko ibinyabuzima bibaho burikimwe igihe cyacyo ugasanga kigenda gisohora naho ibyo kuba yarishe ntibitureba kuko ikibi Ni umuturage womugihuguke wabyijandikamo Nzineza ko muri bibiliya yera Hari ahanditse ngo Ntamutware urwarira inkota ubusa.