Umugore witwa Uwihirwe Aline wari mu kigero cy’imyaka 25 bamusanze mu rugo rwe yapfuye mu mudugudu wa Gashubi Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo. Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye Radio Flash dukesha iyi nkuru ko batazi uburyo yapfuyemo ariko bakekwa ko yishwe kuko ku mugoroba wo kuwa 26 Ugushyingo yari muzima. Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyakabuye yavuze ko nabo babimenye bagatabaza inzego z’umutekano, gusa yongera gusaba abaturage gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo. Uwihirwe wacuruzaga amakara mu mudugudu wa Gashubi kuri iki cyumweru ngo yari muzima ariko uburyo yapfuyemo nibyo byabereye urujijo abatura nyi be. Umwe yagize ati “Njyewe nasanze hari abantu benshi cyane batubwira ko umudamu wari uhatuye yabonye umwana we ari hanze wenyine yinjira mu nzu kureba, agezemo akoze kuri nyina asanga ntakoma nawe ahamagara abandi basanga yamaze gupfa ubwo rero twahise twitabaza inzego zibanze zibasha kuhagera bahamagara n’iz’umutekano.” Mugenzi we yunzemo ko “Nta gikomere yari afite ikigaragara bashobora kuba bamunize kuko bari bateretse gaze ku ruhande rwe, wenda bashaka kwitwaza ko yazize gaz, ariko ntabwo yafata gaze ngo ayijyane mu cyumba araramo, ubwo rero bashobora kuba bamunize cyangwa hakaba hari ibyo bamuhaye nk’ibirozi bihita bimwica.” Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye, Eric Nzabandora yavuze ko nabo bumvise aya makuru bagahuruza inzego z’umutekano bakagirana inama n’abaturage. Yasabye abatuye muri aka kagari gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo. Ati “Buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we ikintu cyose aketse ko gishobora guhungabanya umutekano agahita akimenyesha ubuyobozi mbere kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.” Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Marie Michelle Umuhoza yavuze ko aya makuru bayamenye kandi hatangiye iperereza. Ati “Nibyo koko umugore witwa Uwihirwe Aline RIB yamenye ko yitabye Imana, ubu dosiye yafunguwe ngo hakorwe iperereza, umurambo wajyanywe ku bitaro bya kacyiru ngo hasuzumwe iby’uru rupfu.” Abaturage batuye muri uyu mudugudu bo bavuga ko bakeka ko yazize abagizi ba nabi.


