Bamwe mu bagenzi bajya muri Uganda n’abava muri Uganda banyuze ku mupaka wa Gatuna baravuga ko babaye basubitse ingendo zabo bitewe no kuba amafaranga y’itike n’ayo kwipimisha Covid-19 ari menshi bijyanye n’uko imifuka yabo ihagaze. Abambuka barasabwa kwishyura Rwf30,000 ($29) cyangwa Ush100,000 ($28) ya PCR Covid-19 test haba muri Uganda cyangwa mu Rwanda, ingingo bamwe bavuga ko ari inkomyi ikomeye, bakaba baretse gukora ingendo. Aba baganiriye na The Daily Monitor baravuga ko noneho bihumira mu mirari iyo bigeze ku giciro cy’itike nayo yatumbagiye. Ibi bigatuma baba baretse gukora ingendo, bategereje ko ibi bintu byakosorwa. Ku ngingo y’itike, BWIZA yavuganye n’umwe mu baturage bari i Kigali bashakaga kujya Kasese muri Uganda, avuga ko yabaye aretse. Ati ” Nageze Nyabugogo nsanga ngo itike ni Frw ibihumbi 15. Nahise mba ndetse da, none se ko twagenderaga ibihumbi umunani, ubu ni gute byikubye kabiri? Leta zivugane bagabanye pe! None byaba bimaze iki gufungura imipaka abantu batayinyuramo? No kwipimisha ngo ni danger!” Uwitwa Mugenzi Aime, usanzwe ari umumotari muri Uganda kuva mu myaka itanu ishize, yavuze ngo ” Ntabwo nari niteze ko biza kuba bihenze gutya. Ni menshi cyane.” Aba baturage bahuriza ku kuba ibiciro by’ingendo no kwikingiza byakoroshywa, bityo urujya n’uruza rukiyongera.

4 Responses
Hari ababaye basubije amerwe mu isaho ku kwambuka mu Rwanda na Uganda
Hajye hajyenda abafite cash ,abafite business. Udafite cash yigumire mu rugo abajye he!??
Nonese ko ibiciro byose byazamutse murumva itike yo yabuzwa n’iki kuzamuka.????

Mwihangane ibiciro byarazamutse kubinu byose
Hari ababaye basubije amerwe mu isaho ku kwambuka mu Rwanda na Uganda
Mwihangane ibiciro byarazamutse kubinu byose