Taliki 16 Werurwe 2024, nibwo abantu bagera kuri batandatu bagwiriwe n’ikirombe barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.Muri abo abagera kuri batandatu bahasize ubuzima ariko kandi nanone haracyari impungenge ku batuye ahari icyo kirombe.
Abaturage bo Murenge wa Kigabiro ari naho hari iki kirombe gicukurwamo amabuye y’agacuro bavuga ko imyobo yacyo yageze munsi y’inzu zabo ku buryo na bo bahangayitse cyane.
Abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ibisimu by’iki kirombe byamaze kunyura munsi y’inzu zabo ku buryo zamaze no kwiyasaho imitutu.
Hari uwagize ati “Aho bagiye bacukura indani ubona haragiye habamo ibibazo kubera kwigengesera ku buryo hashobora no kurigita.”
Undi nawe yakomeje agira ati “Umuhanda wacitsemo kabiri kubera ko bawunyuze munsi. Impungenge dufite ni uko ibyo bintu bishobora kuzakomeza bikazana n’izindi mpfu uretse n’izi ngizi.”
Abaturage bafite impungenge kandi ko uretse kuba inzu zishobora kugwa, ngo n’abacukura bashobora kurigita.
Darius Kayiranga, Umuyobozi wungurije w’iyi Kompanyi ya Saint Simon Metals, ari nayo yatsindiye isoko ry’ubucukuzi bw’aya mabuye y’agaciro, yemeje ko iki kibazo bakizi ariko kandi ngo hari abo bishyuye batangiye kwimuka.
Gusa yongeyeho ko ngo byatewe n’amakosa yakozwe n’abahabanje kuhacukura mu buryo butemewe mu gihe cya guma mu rugo kugeza ubu ari zo ngaruka barimo guhura nazo.


