Bwiza
ads

Hatangiye icyiciro cya Kane cy' amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n'imicungire y’ingabo

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 15 Nzeri 2026 saa 07:44
Iminota 1 yo gusoma
Hatangiye icyiciro cya Kane cy' amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n'imicungire y’ingabo

Uyu munsi, itsinda rigizwe n’abakozi 24 baturuka mu bigo bitandukanye by’umutekano n'izindi nzego za Leta batangiye Icyiciro cya Kane cy' amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n'imicungire y’ingabo.

Muri aya mahugurwa harimo abahagarariye Minisiteri y'Ingabo z’U Rwanda (RDF), Minisiteri y' Ububanyi n'Amahanga (MOFA), NISS, RNP, RIB na RCS.

Icyiciro cya 4 cy’Amahugurwa cyafunguwe ku mugaragaro mu Ishuri Rikuru ry' Ingabo z'u Rwanda rya Nyakinama mu Akarere ka Musanze, atangizwa n' Umuyobozi Mukuru Wungirije w'iri Shuri, Brig Gen Jean Chrysostome NGENDAHIMANA.

Aya mahugurwa ari gutangwa ku bufatanye n'Ikigo cya Loni gishinzwe amahugurwa n'ubushakashatsi (UNITAR) ndetse n’ibindi bigo by’amashuri makuru. Muri aya mahugurwa kandi abayakurikiye bigishwa n'impuguke afatanije n'abandi batatu bamufasha mu gutanga ubumenyi ku bayitabiriye.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.