Héritier Luvumbu aba-Rayon bitezeho kubacungura yageze i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu yamaze kugera mu mujyi wa Kigali, nyuma y’iminsi ategerejwe n’abafana ba Rayon Sports bamwitezeho kubacungura.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza ni bwo Luvumbu yageze i Kigali, mbere yo kwakirwa n’abiganjemo abafana ba Rayon Sports bari baje kumutegerereza i Kanombe.

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu yaje mu Rwanda mu rwego rwo gushyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda. Ni amasezerano amakuru avuga ko agomba kumara amezi atandatu.

Héritier Luvumbu w’imyaka 28 y’amavuko ni ku nshuro ya kabiri agiye gukinira Rayon Sports, nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize ubwo yamusinyishaga amasezerano y’amezi abiri.

Nyuma y’uko shampiyona irangiye Rayon Sports yifuzaga kumwongerera amasezerano, gusa ahitamo kwerekeza mu kipe ya Primeiro d’Agosto yo muri Angola.

Iyi kipe y’Ingabo za Angola yatandukanye na yo muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo kurangiza amasezerano y’umwaka umwe bari barasinyanye.

Luvumbu kuri ubu wari udafite ikipe aba-Rayon bamwitezeho kongera kubagarurira ibyishimo, nyuma y’uko ikipe yabo isoje imikino ibanza ya shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa gatanu.

Rayon Sports ifite amanota 28 inganya n’amakipe ya Gasogi United na APR FC ayiri imbere, ikaba irushwa amanota abiri yonyine na AS Kigali ya mbere by’agateganyo.

Uretse Héritier Luvumbu, Rayon Sports bivugwa ko ishobora no kwisubiza umunya-Maroc Youssef Rharb na we wayikiniraga mu mwaka ushize ndetse ikaba iri no mu biganiro na rutahizamu Peter Agbelevor kuri ubu ukinira Musanze FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *