Muri Hollywood, umutingito uri ku gipimo cya 3.9 wumvikanye mu gihe ibyamamare byari mu birori byo kwizihiza ibihembo bya Oscars byatanzwe mu ijoro ryakeye.
Ishami ry’Abanyamerika rishinzwe ubugenzuzi (USGS) ryatangaje ko uwo mutingito wakubitiye muri North Hollywood hafi y’ahaberaga ibirori bya Oscars muri Dolby Theatre.
Umutingito wumvikanye nyuma ya saa yine z’ijoro ku isaha ya Los Angeles mu gihe ibyamamare byari biteraniye mu birori bikomeye bya Vanity Fair Afterparty. Abari mu gace kabereyemo ibi birori bavuze ko bumvise umutingito ukaze, bamwe bagatangira gusakuza, abandi bakabona inyubako ndende zinyeganyega.
Ishami ry’ubutabazi rya Los Angeles Fire Department ryavuze ko uwo mutingito wumvikanye mu mujyi wose wa Los Angeles ariko ntiwateje impungenge ku buryo habaho ingaruka mbi nk’inkongi y’umuriro iherutse kwibasira aka gace.
Si ubwa mbere umutingito utera muri aka gace dore ko muri Werurwe, Southern California imaze guhura n’imitingito igera kuri 40, ariko hafi ya yose ifite igipimo cya 1 ku buryo itumvikana mu baturage.
Abari i Hollywood bumvise uwo mutingito bitandukanye aho Emma Vardy, umunyamakuru wa BBC yavuze ko ubwo umutingito wabaga yari ari kwiyitaho mu ndorerwamo yitegura gufata amashusho ya nyuma. Yabonye amaherena ye y’agaciro yikubita hasi ndetse yumva n’inyubako arimo inyeganyega cyane.
Umuturage umwe yagize ati: “Numvise umutingito mu maraso yanjye, sinatekerezaga ko ari 3.9 gusa!”
Nubwo uyu mutingito utateje ibibazo bikomeye, wahungabanyije abari bitabiriye ibirori bya Oscars, aho bamwe bumvise urusaku rukaze, abandi bakagira ubwoba batekereza ko ari ikindi kintu kibaye.


