Ngiye kuvuga ku bintu bikomeye bihangarwa na bake nta buhanga cyangwa ubumenyi buhanitse nshyizemo ariko by’ukuri, ukuri guca mu ziko ntigushye. Kubivuga ntihagire abampimbira, mbese bambeshyera, bantekerereza ko hari icyo mfa n’ibigarasha cyangwa ko nkorana nabyo kandi ndi intumwa ya rubanda izamura ibibazo byabo ahafatirwa ibyemezo.
Ni cyo rubanda bantoreye, kubavugira ntajenjetse, ntarya iminwa kuko ntari nka bya bisahiranda bikorera bikanuzuza ibifu byabo gusa, buri kwezi biyoresha igitiyo, ubundi byahura n’abandi ahakomeye bikagona, bikicura imyanzuro yafashwe bitagishoboye gutera urutoki mu kirere. Ibyo bigakomeeeeeza kugeza manda irangiye, bigataha ntacyo bimariye rubanda rwabatumye.
Nk’uko mumenyereye si uko meze kuko burya nyakubahwa nyawe nkanjye agomba gukora ibikwiriye, ntabereho kurya gusa imitsi ya rubanda atabakoreye. Abakora ibihabanye n’iryo hame, njye nsanga ntaho bataniye n’ibigarasha byanga igihugu.
Kugira ngo byumvikane neza ndabanza kwibaza cyo kimwe nawe ijambo “ikigarasha” cyangwa “umwanzi” icyo bivuze.
Ijambo ikigarasha ryakunze kumvikana ku bakina amakarita , buri imwe ifite akazina n’amanota, muri zo hakabamo akandi kadafite amanota cyangwa agaciro, katafasha umukinnyi gutsinda umukino. Ako gakarita kari cyangwa kameze nk’ubusa mu mukino, ari yo mpamvu bakita ikigarasha. Bidatinze mu myaka mikeya ishize ijambo ikigarasha ryaje gufata intera yindi ubwo ryahinduye ibisobanuro ryitirirwa “abarwanya leta”, abanzi b’igihugu.
Iyo witegereje usanga uwavuga ko ikigarasha ntaho ritandukaniye n’umwanzi ku buryo ushishoje wasanga ari amagambo yasobanura ikintu kimwe. Ikigarasha, umwanzi, umuntu w’umugome udafite icyo amaze cyangwa yatwara igihugu. Muri kino gihe wumva bavuga ngo naka cyangwa naka yabaye ikigarasha, bivuga ngo yarahindutse aba umwanzi. Nta muntu n’umwe wakwifuza kwitwa iryo zina n’ubwo nyine rikoreshwa.
Ibyo sibyo bindaje ishinga kuko nasanze icyitwa ibigarasha bikunda kumvikana ku bantu bari hanze batifuriza u Rwanda amahoro. Nitegereje neza, naje gusanga burya n’imbere mu gihugu harimo bene abo bantu bagereranywa n’ibigarasha, umwanzi. Umuswahili ni we uherutse kuririmba ati “inshuti yawe, umuvandimwe wawe ni we mwanzi wawe”! Bishaka kuvuga ko umuntu ukuvangira, ushaka kukugirira nabi, akwereka ko mufatanyije, muri kumwe kandi akubeshya, atakuba kure ko ahubwo akuba hafi akakuzambiriza bityo ugahora uhanganye nawe nk’aho uri ku rugamba.
Ibi mbabwira ntibikwiye gutera urujijo kuko ntawe utazi ko bene abo bantu bagaragara mu muryango mugari nyarwanda. Kugira ngo aha humvikane neza turifashisha ingero ariko ziterura, zitungira agatoki umuntu uwo ari we wese.
Namwe nimumbwire uko wakwita umuntu wiba, akananyereza umutungo w’igihugu, umuntu ugera mu biro mu gitondo akamanika ikoti ubundi akigira mu bye, umuntu wirirwa mu ndaya no mu tubari masaha y’akazi, umuntu wirirwa mu matiku agambanira bagenzi be, ababeshyera, umuntu urenganya bagenzi be, umuntu urangwa n’itonesha n’ivangura, umuntu udaha agaciro inshingano yahawe, umuntu uguhimbira akakugerekaho urusyo, n’ibindi bikorwa nk’ibyo bigayitse. Uyu musanga hari aho ataniye na cya kigarasha cyangwa umwanzi twavuze haruguru?
Bene aba bantu sinahwemye kuvuga ko ari abagome kuko badindiza igihugu mu iterambere ryacyo, mu nzego za politiki, imiyoborere myiza, ubukungu n’ubutabera nka zimwe mu nkingi politiki y’igihugu cyacu cyubakiyeho.
Umusaza afite urugamba rutamworoheye nk’uko ubwe yigeze kwivugira ko “urugamba ruhoraho”. Yarwanye intambara nyinshi, iyi nayo ntizamunanira kandi ndizera ko na we azi neza ko ameze nk’uwatewe winjiriwe. Mu gihe arimo ahangana n’ibigarasha, umwanzi uva hanze ni nako akwiriye kurwanya abari imbere mu gihugu kandi mu nzego zose.
Bene abo bamuvangira bameze nk’ imungu kuko batobera igihugu n’Abanyarwanda. Abantu bararize n’ubu baracyarira, baratakambye n’ubu bagitakamba ngo babakize abo bantu babazonga bitewe n’abishyikira i bukuru. Ikibigaragaza ni ibibazo bitunguranye bijya bizamurwa igihe umukuru w’Igihugu yasuye abaturage bakubita bakuzura umurongo, bamwe bashima ibyagezweho abandi bavuga iby’akarengane bagiriwe.
Ibi bifite icyo bivuze kinini kuko byerekana neza ishusho y’igihugu ko no mu zindi nzego hari ahakigaragara akarengane. Kugaragara kw’ibibazo si cyo cy’ingenzi cyane nko gushyiraho ingamba ku kubikemura, ibigarasha bigakeburwa, bigakosorwa byaba ngombwa bikirukanwa. Iki ni ikintu gikomeye mu miyoborere kuko leta nyinshi zagiyeho bene abo bantu bagiye bazibera umugogoro.
Umutegetsi umwe ukomeye ni we vuba aha aherutse kwerura adaciye ku ruhande ko abantu barambwiwe imitego bategwa na bagenzi babo hamwe bahora bisobanura aho gufata umwanya wo gukorera igihugu. Ibintu byashimwe na benshi kuko yavugishije ukuri. Mu rugamba Umukuru w’Igihugu arimo ahangana n’ibyo bitero by’umwanzi biva hanze, urw’imbere narwo rukwiriye gukazwa.
Umukuru w’Igihugu umwe ni we wigeze kuvuga ngo kuyobora igihugu nk’u Rwanda si ibintu byoroshye kandi ngira ngo yari afite ukuri kuko urebye imiterere y’amateka agira ingaruka zikomeye ku miyoborere. Ibyo bigarasha ni ibyo kurwanywa kimwe n’umwanzi wese w’igihugu, bikareka kuvangira intego u Rwanda rwihaye yo gusana igihugu mu ngeri zose, hashimangirwa guteza imbere ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge, hamwe hatagira uwibeshya ko akunda igihugu kurusha abandi cyangwa kukigiraho uruhare kurusha abandi.
Ibyo bigarasha bigomba kumva ko twese turi bene Kanyarwanda, ko dusangiye igihugu kimwe kandi ko dufite inshingano zo kugikorera no kugiteza imbere. Ntawe rero ugomba kuzamura igituza ngo agikome mu nkokora, asenya ibyagezweho mu gihe hari ibimenyetso byerekana ko igihugu kigana aheza. Ibyo bigarasha bikicyihishe mu gihugu, bigeze ku musozo kuko burya “ibuye ryagaragaye riba rutacyishe isuka”. Abwirwa benshi ariko akumvwa bene yo muramenye, ni murambike intwaro hasi, muyamanike kuko akanyu kashobotse. Tuzabamarisha kubamagana no kubatunga agatoki mu gihe mutumvise inama mugirwa mukareka ubugome bwabokamye bwo gutema ishami mwicayeho.



4 Responses
Hon. Sebaba asanga mu Rwanda haba harimo ibigarasha; Umwanzi w’igihugu
Ntaho ubeshye.Mu Rwanda hari Ibigarasha n’Abanzi.Nicyo bita “the enemy within”.
Mu Gifaransa babita “Taupes”.Iteka mu butegetsi habamo “the discontent” (abatishimiye ubutegetsi),ariko batinya kuvuga ngo badatakaza umugati.Twabita ba YUDA.Nibo Habyarimana yitaga ko “bamujomba ibikwasi”.Ikindi kandi wibuke ko bamwe bali inshuti za baliya bahunze,cyangwa bafunzwe.Niko muli politike bimera.
Hon. Sebaba asanga mu Rwanda haba harimo ibigarasha; Umwanzi w’igihugu
Ntaho ubeshye.Mu Rwanda hari Ibigarasha n’Abanzi.Nicyo bita “the enemy within”.
Mu Gifaransa babita “Taupes”.Iteka mu butegetsi habamo “the discontent” (abatishimiye ubutegetsi),ariko batinya kuvuga ngo badatakaza umugati.Twabita ba YUDA.Nibo Habyarimana yitaga ko “bamujomba ibikwasi”.Ikindi kandi wibuke ko bamwe bali inshuti za baliya bahunze,cyangwa bafunzwe.Niko muli politike bimera.
Hon. Sebaba asanga mu Rwanda haba harimo ibigarasha; Umwanzi w’igihugu
Akenshi uzababona mumbwirwa ruhame bakoma amashyi yurufaya,nubwo haba havuzwe ibitaringombwa gukomerwa yombi,murimake nibirura byambistwe uruhu rwinyanjye,ariko ikinyoma kizastindwa nukuri,bitinde bitebuke urwanda ruzubakwa namaboko yabana barwo barushakira amahoro arambye
Hon. Sebaba asanga mu Rwanda haba harimo ibigarasha; Umwanzi w’igihugu
Akenshi uzababona mumbwirwa ruhame bakoma amashyi yurufaya,nubwo haba havuzwe ibitaringombwa gukomerwa yombi,murimake nibirura byambistwe uruhu rwinyanjye,ariko ikinyoma kizastindwa nukuri,bitinde bitebuke urwanda ruzubakwa namaboko yabana barwo barushakira amahoro arambye