HRW nyuma yo gusura Rusesabagina yatangaje ko aho afungiye afashwe neza

Sangiza iyi nkuru

Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) ishami ry’u Rwanda watangaje ko ku wa 16 Nzeri 2020 wasuye Rusesabagina baraganira, awubwira ko yishimiye uko afashwe muri Gereza afungiyemo.

Mu itangazo Human Rights Watch yashyize ahagaragara, rivuga ko ku wa 16 Nzeri ari bwo abakozi b’uyu muryango basuye Paul Rusesabagina aho afungiye bakagirana ibiganiro mu muhezo hagamijwe kureba niba uburenganzira bwe bwubahirizwa uko bikwiye.

HRW ikomeza ivuga ko yasuzumye impapuro zita muri yombi Paul Rusesabagina igasanga zujuje ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Rusesabagina, kuri ubu muri Gereza ngo yemererwa kuvugana n’abo mu muryango we, ndetse ngo ni nawe wihiteyemo abanyamategeko bamwunganira.

Ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwivuza, ngo Rusesabagina iyo agize ibibazo by’uburwayi afashwa kwivuza mu bitaro, kandi akarindwa icyorezo Covid-19.

Paul Rusesabagina akurikiranweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’u Rwanga binyuze mu bitero byagabwe n’inyeshyamba z’umutwe wa FLN ubarizwa mu mpuzamashyaka ya MRCD yari abereye umuyobozi. Ni ibitero byagabwe mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda na Nyabimata mu Majyepfo y’u Rwanda.

Mu cyumweru gishize nibwo urukiko rwemeje ko agomba gukurikiranwa afunze mu gihe cyiminsi 30.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. HRW nyuma yo gusura Rusesabagina yatangaje ko aho afungiye afashwe neza
    ubwo abazungu babihaye umugisha niyicare atuze. qriko nimumujyana mageragere ubwo azarya imvungure?

  2. HRW nyuma yo gusura Rusesabagina yatangaje ko aho afungiye afashwe neza
    ubwo abazungu babihaye umugisha niyicare atuze. qriko nimumujyana mageragere ubwo azarya imvungure?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *