Bwiza
ads

HRW yasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Sgt. Robert

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatanu, 23 Ukwakira 2026 saa 13:55
Iminota 1 yo gusoma
HRW yasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rwa Sgt. Robert

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), urasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku iyicwa ry’uwahoze ari umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Sgt. Major Robert Kabera uherutse kwicwa, umurambo we ukaboneka waciwe umutwe mu Karere ka Mpigi muri Uganda.

Sgt Maj Robert Kabera yahunze u Rwanda mu mwaka wa 2020, asaba ubuhungiro bwa politiki muri Uganda, avuga ko yatinyaga gutotezwa.

HRW ivuga ko mbere y’urupfu rwe, Kabera yari yaragiye atanga kenshi amakuru ku iterabwoba ryashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko " inzego za Uganda zigomba gukora iperereza ryihuse, ritabogamye kandi ryizewe, harimo no gusuzuma niba ubwo bwicanyi bushobora kuba bwaratewe n’impamvu za politiki."

Polisi ya Uganda ivuga ko iperereza rigikomeje, kandi ko ibisubizo by’isuzuma ryakozwe ku murambo bitaramenyekana.

HRW yanavuze ko raporo yasohoye mu mwaka wa 2023 yagaragaje ibyo yasobanuye nk’imikorere irangwa n’ihohoterwa rikorerwa abantu bo mu mahanga, kuburirwa irengero ku gahato ndetse no kwibasira no kwica abantu banenga Leta y’u Rwanda bari hanze y’igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje guhakana ibirego by’uko yibasira abantu bayinenga. Kigali yakunze kwikoma HRW ivuga ko ikora raporo ziba zibogamye.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.