Abatuye n’abagenderera umujyi wa Huye mu majyepfo y’u Rwanda barasabwa kutimenyereza inkende nyinshi zihagaragara kuko bituma zibakunda, zigahora zisohoka ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda rizwi nka Arboretum, zigateza igisa n’umutekano muke.
Imikumbi y’inkende z’agasozi (Chrorobus Pugyrethrus) ibarirwa mu magana, ibisikana n’abantu mu mihanda n’utuyira two mu makaritsiye (quartiers) amwe n’amwe y’umugi wa Huye atuwe n’abantu, cyane cyane aho bita ku i Taba, i Cyarwa mu mudugdu wa Mukoni, mu mihanda yerekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda, campus ya Huye ndetse no mu nkengero z’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Abaturage bamwe babona izo nkende zibangamiye umutuzo wabo kuko zona imyaka n’imbuto biri mu mirima cyangwa bagatinya ko zabanduza indwara zitazwi. Abandi ariko bazibona nk’ibyiza bitatse umugi, ndeste rimwe na rimwe bakaziha ibyo zirya nk’imineke n’imyembe. Hari n’abahura nazo mu nzira ari ubwa mbere ari nyinshi bakagira ubwoba ko zabasagararira.
Uwiragiye Chantal utuye mu Mudugudu wa Mukoni avuga ko zangiza imyaka, agasaba ko zakumirwa. Yagize ati: “Hano haza inkende buri munsi, mu mirima yacu. Iyo umuntu adahari ngo azirukane, nta kintu acyura. Hariya hose ureba, zariye ibigori zimaraho. Ejo twaratemye, ibigorigori dushyira inka. N’uriya mukecuru, umurima we zawumazeho, arataha.(..). Zari nka magana abiri.(..). Twabuze aho tubariza ibyacu, turihangana. Twifuza ko bazikumira ntizize mu baturage.”
Ingabire Joseline we avuga ko n’ubwo zigeze kumwiba imineke ayikoreye mu ibase, ngo ntacyo zitwaye. Yagize ati: “Sinzi aho zituruka. Iyo twikoreye imbuto zitwirukaho zikatwambura ariko turihangana kuko tuba twarangaye. Ubusanzwe, ntabwo zibangamye, abantu barazikunda.”
Naho Mukeshimana Janet yemeza ko hari n’abantu bazigaburira. Yagize ati “Ntabwo zitinya abantu, iyo zibonye ufite imineke zirakwegera zikagusaba. Hari abantu baziha.(..). Sinzi ahantu zituruka. Ni nyinshi cyane. Nijoro ziba zagiye kuko ziboneka guhera mu gitondo.(..). Nta muntu nzi zirahohotera. Twarazimenyereye.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ikibazo cy’izo nkende kizwi, hakaba hari kwigwa uko cyakemuka ku buryo burambye. Ati: “Ni byo. Ziva mu ishyamba rya Arboretum zikaza mu bice by’umugi. Ngira ngo mu mibanire n’abantu nta muntu tuzi ziragirira nabi. Gusa mu buryo burambye hari gukorwa inyigo kugirango haboneka umuti urambye. Ubushakashatsi bwimpitse ni ngombwa.”
Umukozi wa RDB ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Conservation Analyst), Ngoga Telesphore, yemeza ko icyo kibazo kizwi. Mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye, Ngoga, akaba asaba abatuye umugi wa Huye n’abawugendamo kutamenyereza izo nkende kubana n’abantu, kuko biri mu bituma zisohoka mu ishyamba zikaza aho batuye.
Umubare w’izo nkende, kugeza ubu ntuzwi neza. Ariko abaturage bakunze kuzibona bavuga ko zibarirwa mu bihumbi.






2 Responses
Huye: Barasabwa kutimenyereza inkende
Niba izo nkende ntawe zibangamiye, Nta n’uwo zihohotera, muzireke twibanire.
Huye: Barasabwa kutimenyereza inkende
Niba izo nkende ntawe zibangamiye, Nta n’uwo zihohotera, muzireke twibanire.