Huzuye uruganda ruzajya rubyaza umusaruro ibishigwe bijyanwa mu kimoteri cya Nduba

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Gasabo aho ikimoteri cya Nduba giherereye, huzuye uruganda ruzajya rubyaza umusaruro imyanda ihajugunywa aho kuba umutwaro ku bahaturiye n’ikorere muri rusange.

Abafite mu nshingano uru ruganda bavuga ko biteganyijwe ko nibura ruzajya rutunganya Toni eshanu z’ifumbire y’imborera ku munsi.Ni umushinga umaze gutwara Miliyari zisaga 4.

Ibi bishingwe bizajya bibanza kuvangurwa kugirango habeho gutandandukanya ibora n’itabora hanyuma abahinzi bayifashishe bafumbira imirima yabo.

Mu kunoza imikorere n’ikoreshwa ry’iyo fumbire, Umujyi wa Kigali ugiye kurushaho kunoza uko imyanda itwarwa nabo bafite gahunda yo gutangira kwigisha abaturage kujya bohereza imyanda ku kimoteri itandukanyijwe, kandi ngo bazafatanya n’abatanyabikorwa.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Luxembourg na GGI Rwanda .

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamaliya Valentine akavuga ko ibi bizatuma imyanda ibyazwa umusaruro aho kuba umutwaro.

Yagize ati” Imyanda igomba gufatwa nk’ibikoresho fatizo byo guha agaciro, ntabwo ari imyanda nk’uko byumvikana. Iyi mitekerereze izahindura urwego kandi ifashe igihugu kugera ku cyerekezo kirekire cy’iterambere. ”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *