Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byongeye gushimangira ubushake bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’inama ya gatanu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibijyanye n’Umutekano (Joint Security Coordination Mechanism – JSCM) yabereye i Geneva mu Busuwisi ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga 2026.
Iyi nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi, Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse na Komisiyo y’uyu muryango.
Mu itangazo bahuriyemo, impande zose zagaragaje ko zasuzumye uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC ndetse zigamije kugira ishusho ihuriweho y’ibibera muri aka karere.
RDC n’u Rwanda byongeye kwemeza ko bizihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, harimo kongera imbaraga mu kurandura umutwe wa FDLR no gushyira mu bikorwa gahunda yo gutandukanya ingabo no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zari zarafashwe.
Mu rwego rwo kongera icyizere no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, impande zose zemeranyije gusuzuma uburyo hashyirwaho uburyo bwigenga bwo kugenzura no kwemeza uko buri gikorwa gishyirwa mu bikorwa.
Abitabiriye inama banahawe raporo n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), by’umwihariko ku bikorwa byo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi no gufasha mu gusubiza mu gihugu abarwanyi ba FDLR, banaganira ku buryo ubwo bufatanye bwakongerwa.
Mu gusoza inama, RDC n’u Rwanda byiyemeje gukomeza gusangira amakuru ku buryo buhoraho kugira ngo impande zombi zigire amakuru ahuye ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.
Banashimiye Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Togo ku ruhare bakomeje kugira muri uru rugendo rw’amahoro.


