Ibiciro by’ingendo biherutse gushyirwaho byahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagiranye n’inzego zitandukanye, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwahagaritse ibiciro bishya rwari rwarashyizeho tariki ya 14 Ukwakira 2020.

Ni nyuma y’aho ibi biciro byakuruye impaka ndende, aho RURA yashinjwaga kubizamura mu buryo budafite impamvu.

Itangazo rya RURA rigira riti: “Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, RURA iramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya Koronavirusi.”

Ryakomeje riti: “Muri iki gihe Leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kuberaingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Koronavirusi.”

Hashyizweho ibiciro bishya bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 23 Ukwakira 2020, biteye bitya:

Mu mujyi wa Kigali: Umugenzi umwe azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 22 ku kilometero kimwe.

Ahandi hose, umugenzi umwe azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 21 ku kilometero kimwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ibiciro by’ingendo biherutse gushyirwaho byahagaritswe
    Rwose bage bagenzura nibindi bitanejeje abantu maze igihugu cyacu gitere imbere

  2. Ibiciro by’ingendo biherutse gushyirwaho byahagaritswe
    Rwose bage bagenzura nibindi bitanejeje abantu maze igihugu cyacu gitere imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *