Bwiza
ads

Ibiganiro hagati ya Iran na USA byari biteganyijwe muri Oman byasubitswe

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 15 Kamena 2025 saa 08:10
Iminota 1 yo gusoma
Ibiganiro hagati ya Iran na USA byari biteganyijwe muri Oman byasubitswe
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr Albusaidi, yatangaje ko icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi Hagati ya Amerika na Iran byari biteganijwe kuri iki Cyumweru i Muscat bitakibaye. Oman yagiye iba umuhuza muri ibi biganiro.

Ibi Albusaidi yabitangaje nyuma y'umunsi umwe Israel igabye igitero simusiga kuri Iran, ikica abayobozi ba gisirikare n'abahanga mu gucura intwaro za kirimbuzi ndetse ikanatera ibisasu aho yakekaga hakorerwa ibisasu bya kirimbuzi mu rwego rwo kubuza iki gihugu gutunga izi ntwaro.
Umwe mu bayobozi bakuru mu buyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko ibiganiro byo kuri iki Cyumweru byahagaritswe.

Hagati aho, Israel na Iran bikomeje kurasanaho za missiles ndetse no kugabanaho ibitero bya drones, aho bivugwa ko igitero cya Iran hafi ya Haifa na Ter Aviv cyahitanye abantu 10 gikomeretsa abasaga 100.
Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.