Abantu bagera ku 1300 barokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina bemeye miliyoni 800 z'amadorali y’indishyi yatanzwe na Kiliziya Gatolika, izo zikaba ari zo ndishyi nyinshi ku ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abihaye Imana zishyuwe muri Amerika.
Abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abapadiri ba Kiliziya gatolika bemeye kwishyurwa miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika (miliyoni 714 €) na Arikidiyosezi ya New York, birangiza imyaka myinshi y’imanza, nk'uko abunganizi babo babitangaje ku wa Gatandatu.
Mu ijambo rye, umunyamategeko uhagarariye abarokotse, Jeff Anderson yagize ati: "Amasezerano yemewe n’abarokotse bose batanze ikirego barega Arikidiyosezi ya New York agaragaza igihe gikomeye mu gushaka ubutabera."
Yongeyeho ati: "Binyuze mu butwari bwabo, kwigomwa no kwiyemeza, abarokotse bagize uruhare mu kuzamura imyumvire no gutera intambwe igaragara yo kubazwa ibyo bakoze”.
Aya masezerano yatanzwe na Arikidiyosezi ya New York muri Gicurasi kandi biteganijwe ko azashyirwaho umukono ku mugaragaro mu ntangiriro z'Ugushyingo.
Buri muntu warokotse azahabwa byibuze $ 250.000
Abarokotse bagera ku 1300 bashyizwe mu masezerano. Biteganijwe ko buri wese muri bo azahabwa nibura $ 250.000, nk'uko ikinyamakuru The New York Times cyabitangaje. Amafaranga arenze ayo ashobora kwishyurwa kandi bitewe n’urwego rw’ihohoterwa.
Arkiyepiskopi wa New York, Ronald Hicks, yanditse mu butumwa yandikiye abayobozi b'idini yemeza irangizwa ry’icyo kibazo, yagize ati: "Turi mu nzira zo gushobora, gushimisha Imana, kuzana uburyo bunoze bwo gukira no kwiyunga ku barokotse bose."
Yongeyeho ati: "Aya masezerano kandi azafasha Arikidiyosezi kongera kwita ku nshingano zayo zo kwamamaza Ubutumwa bwiza, gukiza abarwayi, kwita ku bakene n'abatishoboye, kwakira abanyamahanga, no kwigisha abana bacu".
Hicks yashyizweho na Papa Leo wavukiye muri Amerika mu Kuboza 2025, asimbuye Karidinali Timothy Dolan. Mbere yo kuva kuri uyu mwanya, Dolan yari yatangiye gahunda yo gushinga ikigega cya miliyoni 300 z'amadolari yo kwishyura abahohotewe.
Amasezerano nk’aya yo kwishyura abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abihaye Imana Gaturika yatanzweho amafaranga menshi ni aya Arikidiyosezi ya Los Angeles yishyuye miliyoni 880$ mu 2024.


